Abahanzi baririmba indirimbo zisingiza igihugu bakamejeje

Ku itariki ya 2/10 /2018 Abahanzi baririmba indirimbo zikunze kwifashishwa mu minsi mikuru y’igihugu barimo: Eric Senderi Nzaramba, Munyenshoza Dieudonne, Tuyisenge Jean de dieu na Srg Major Robert Kabera bafashe icyemezo cyo kwishyuza ibihangano byabo igihe bikoreshejwe mu minsi mikuru y’igihugu.

Ntibyari bimenyerewe mu Rwanda ko abahanzi bafata ibihangano byabo bakabigurisha inzego z’ igihugu, ibi bije nyuma y’aho umuhanzi Eric Senderi yumvikanye mu bitangazamakuru yikoma kimwe mu bigo bya leta avugako cya koresheje indirimboze ntaruhushya kibifitiye.

Mu itangazo aba bahanzi bashyize ahagaragara bavuga ko akagari, umurenge, akarere, intara no ku rwego rw’ igihugu uzakenera gukoresha izi ndirimbo agomba kuba yaramaze kwishyura amafanga bavuze ko ushaka gukoresha izi ndirimbo zabo.

Aba bahanzi bavuga ko izi ndirimbo zemerewe gusa gukoreshwa n’ibitangazamakuru cyangwa kuzumva uri murigo ngo ntamafaranga bazajya bishyura.
Reba uko ibiciro bihagaze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo