Abahanzi bakomeye mu Rwanda n’amatsinda aramya bahurijwe mu gitaramo cya Radio Umucyo

Radio ya Mbere ya Gikirisitu mu Rwanda, Radio Umucyo ifatanyije n’abakunzi bayo yateguye igitaramo gikomeye yahurijemo abahanzi barimo Simon Kabera, Aimé Uwimana ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe muri Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Umucyo w’iri tabaza ntukazime Live Concert” giteganyijwe kubera muri Dove Hotel iherereye ku Gisozi, ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2019. Gifite intego iboneka mu Gitabo cya Zaburi 119:105.

Abazacyitabira bazataramirwa n’amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yubatse izina mu gihugu nka Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR Gatenga, Itsinda rya Alarm Ministries na Healing Worship Team.

Cyanatumiwemo kandi abahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Aimé Uwimana na Simon Kabera n’undi wagizwe uruhisho ku bazacyitabira. Umwigisha w’ijambo ry’Imana ni Pasiteri Habyarimana Désiré.

Umuyobozi wa Radio Umucyo, Nyirahavugimana Cécile, yavuze ko bateguye iki gitaramo hagamijwe kongera guhuriza hamwe abakunzi ba radio n’abakirisitu ngo bahimbaze Imana.

Ati “Iki gitaramo cyatekerejwe ku bw’ubusabe bw’abakunzi ba Radio Umucyo bifuje ko twakongera kubahuza n’abandi bose mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana. Kinagamije gushyigikira umurimo w’Imana ukorerwa kuri radio.”

Nyirahavugimana akomeza avuga ko ari no mu rwego rwo gukomeza gutekereza ku murimo n’inshingano Yesu yasigiye abigishwa be wo kuvuga ubutumwa barushaho gucana urumuri rumurikira abakiri mu mwijima.

Kwinjira muri iki gitaramo cya Radio Umucyo ni ukuyitera inkunga. Amatike azaba agurishwa ku muryango aho kizabera. Ayo mu myanya isanzwe ni 3 000 Frw, 5 000 Frw mu y’icyubahiro na 10 000 Frw muri VVIP.

Radio Umucyo ni imfura muri radio za gikirisitu mu Rwanda, yaboneye izindi izuba kuko yatangiye kuvugira ku butaka bw’urwa Gasabo mu 2005.

JPEG - 138.8 kb
JPEG - 135.1 kb
JPEG - 123.6 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo