Abahanga ba OMS bangiwe kwinjira mu Bushinwa gukora iperereza ku nkomoko ya COVID-19

Ikipe y’abahanga mu buvuzi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS biteguye kujya mu Bushinwa gushaka amakuru ku nkomoko y’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kujujubya Isi ariko u Bushinwa bwababereye ibamba kuko kugeza ubu butarabaha uburenganzira bw’impapuro zikenewe kugira ngo binjire i Wuhan mu Ntara ya Hubei hatangiriye iki cyorezo.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS kuri uyu wa Kabiri yavuze ko ababajwe nuko u Bushinwa bukidindiza urugendo rw’abo bahanga.

OMS imaze amezi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo yohereze muri iki gihugu cy’u Bushinwa itsinda ry’abahanga 10 mpuzamahanga bagizwe n’abanononsoye indwara z’ibyaduka hamwe n’abahanga ku buzima y’ibikoko.

Nyirizina bazaba bagiye gufasha kumenya aho iyi Virus yaturutse n’uburyo yinjiye mu bantu.

Icyakora igihe n’aho uru rugendo ruzatangirira ntiharasobanuka kubera imbogamizi u Bushinwa bukomeje gutambika mu nzira ariko OMS ivuga ko yifuza ko rwatangira mu byumweru bya mbere by’uku kwezi kwa Mbere.

Covid-19 yatangiye kwigaragaza mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019, mbere yuko ikwirakwira ku Isi, aho imaze guhitana abantu barenga Miliyoni 1 n’ibihumbi 800 by’abatuye Isi.


Mu ntangiriro byibajijwe ko Covid-19 yadutse mu isoko ryo ry’i Wuhan

Victoire yabeshyuje uwamwiyitiriye akavuga ko asheshe ishyaka rye! Abakirisito ba ADEPR bandikiye RGB bayibaza itegeko yakurikije ishyiraho ubuyobozi buriho muri iri Torero:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 6-01-2021

La chine c.est la mère des dictatures! Ntushobora kumenya ibibera hariya nibaza ko ibyo batangaje ko abapfuye ari 6000 ataribyo abantu ngo barashize!!