Abagororwa barifuza kwiga Kaminuza, Minisitiri Businge ati

Kaminuza mu ma Gereza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019, ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Businge Johnston yari yasuye Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu rwego rwo kuganira n’Imfungwa n’Abagororwa, yagejejweho icyifuzo cyo kwiga Kaminuza kuri bamwe mu mfungwa n’Abagororwa.

Bamwe bagize bati "Turashimira Lete y’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwa muntu. Leta yaduhaye uburenganzira bwo kwiga ubumenyingiro mu rwego rwo kuzihangira imirimo mu gihe tuzaba tutakiri muri Gereza".

Bakomeje bashima ariko babwira Minisitiri icyifuzo bafite yuko hari abararangije amashuri yisumbuye na Kaminuza bifuza gukomeza kwiga bityo ko bashyirirwaho ishuri rya Kaminuza bajya bongereramo ubumenyi ku rwego rwisumbuyeho.

Abasubiza, Minisitiri Businge yabashimiye ku gitekerezo cyiza bagize cyo kwifuza kuzagirira igihugu akamaro mu gihe bazaba batakiri imfugwa.

Yabasubije agira ati "Tugiye kwicara hamwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa, turebe uko byakemuka".

Businge yakomeje avuga ko bazereba zimwe mu nzira zakoreshwa kugira ngo babashe kwiga, niba hakoreshwa uburyo bwo kwigira kuri Interineti buzwi nka ’Online Study’ cyangwa niba hazajya haza abarimu.

Yongeho ko bagomba kumenya ko bari muri Gereza kubera kunyuranya n’amategeko, ariko ko bifuza ko bazasohoka batandukanye nkuko binjiye bameze mu mico n’ubumenyi bagakorera igihugu.


Minisitiri w’Ubutabera, Businge Johnston mu kiganiro n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge

Leta yashyize amashuli y’ubumenyingiro mu magereza atandukanye ari mu gihugu, mu rwego rwo kuzihangire imirimo ubwo baza buvuye muri Gereza. Abarangije amasomo yateganijwe bahabwa impamyabushobozi n’Ikigo cyo guteza imbere ubumenyingiro, WDA, ariko hari ikibazo cy’uko hari benshi barangije amasomo batarabona impamyabushobozi.

Diane Umuhire, umwe mu bagize Komite Nyobozi muri Gereza ya Nyarugenge yatanagaje ko hari komite ishinjwe kwigisha abanyabyaho bahari kutazabisubira no kwerekana ingaruka z’ibyaha bakoze. Kandi bakigisha bamwe baba baraje barabaswe n’ibiyobyabwenge kubereka ingaruka zabyo.

Yakmeje avuga ko hari gahunda yo kwigisha amateka ya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko urubyiruko rwari rutaravuka ubwo yabaga.

Gereza ya Nyarugenge ihereye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Mubura. Ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa ibihumbi 10. Ikaba yarubatswe isimbura Gereza yahoze mu Mujyi wa Kigali (Down Town) yari izwi nka 1930.

Kugeza ubu gereza ya Nyarugenge ibarizwamo imfungwa zigera 9,947 muri bo abagera ku1,819 ni abagore. Kandi abagera ku bihumbi 6810 bakatiwe n’Inkiko, naho abagera ku bihumbi 3,137 ntibarakatirwa.


Aba ni abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugnge iri I Mageragere)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo