Abagore ntacyo tutakora kuri uyu mugabane-Perezida wa Ethiopia

Mu nama ya ’Global Gender Summit’ iteraniye i Kigali, Perezida wa Ethiopia Madamu Sahle-Work Zewde yavuze ko abagore bafite ubwenge n’ubushobozi bibemerera kuba bakora ibintu byose ku mugabane wa Afurika kimwe n’abagabo.

Muri iyi nama itegurwa na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD, AfDB) Madamu Zewde yavuze ko abakobwa bakiri bato ubu bafite ubushobozi n’amahirwe menshi kurusha abo mu bihe bishize.

Madamu Zewde w’imyaka 69 ati "Ariko bisaba kumenya ibyo dushaka mu by’ukuri, no ukumva ko natwe dufite ubushobozi nk’abandi".

"Reka mbahe urugero rwanjye. Njyewe nakoreye igihugu cyanjye mu myanya inyuranye ariko buri guhe iyo bampaga imirimo mishya icya mbere naravugaga nti ’ni njyewe’? ’ese nzabishobora?’".

"Ibyo dukwiye kubirenga, nta hantu habujijwe abagore muri iki gihe, ahantu hose twahakora ariko hejuru y’ibyo ni uko ubu tugomba kuva mu magambo tukajya mu bikorwa".

Madamu Zewde, umugore wa mbere watorewe kuba perezida wa Ethiopia, avuga ariko ko gutera imbere kw’abagore bitagomba guhera mu bivugirwa mu nzu mberabyombi ahubwo bibera hasi mu buzima.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki avuga ko ubu 40% by’abakorera uyu muryango ari abagore, ko intego iriho ari uko mu 2025 bagomba kuba ari 50/50.

Bwana Faki amenyesha ko imyaka icumi iri gushira (2010 - 2020) yari ihariwe umugore (décennie de la femme). Ati "Ubu ndi gusaba abategetsi ngo indi myaka 10 (2020 - 2030) ibe iyo kwinjiza umugore mu bikorwa by’imari".

Avuga ko ibikorwa nk’ibi bizagenda bifasha guhindura imyumvire isanzwe iheza inyuma umugore.


Madamu Sahle-Work Zewde asaba abagore kureka kumva ko hari ibyo batashobora

Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Akinwumi Adesina we yavuze ko iyi Banki iri gushora imari mu bikorwa bifasha abagore gutera imbere mu buhinzi, ishoramari, imideri n’ibindi bibyara inyungu.

Bwana Adesinya avuga ko iyi banki yiyemeje guhindura ubuzima bw’abagore ikusanya ikanashora miliyari $3 mu bikorwa by’ubushabitsi biteza imbere abagore muri Afurika.

Ashingiye ku mibare yabo, ubushobozi n’ibikorwa barimo, Bwana Adesinya yagize ati "Ishoramari ryiza rishoboka twakora nka banki ni ugushora mu bagore".

Perezida Paul Kagame avuga ko ibivugwa byose mu guteza imbere abagore bishoboka iyo abantu bakoze ibyo bashobora gukora kuko ngo hari n’ibiri mu bushobozi bwacu ariko tudakora".


Sahle-Work Zewde (imbere) ni we mugore wa mbere watorewe kuba Perezida wa Ethiopia

Irebere na Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo