Abagore bigaragambije bambaye ubusa bamagana ubwicanyi bukorerwa aho batuye

Abagore benshi bo mu majyepfo y’igihugu cya Nijeriya mu ntara ya Kaduna ku wa Kane bigaragambije bambaye ubusa buri buri bamagana ubwicanyi bwakunze kugaragara muri ako karere batuyemo.

Aba bagore bararize cyane, mu gihe bavuga ko ubwicanyi bwakomeje bubambura ababagaburira, ababyeyi, bashiki babo, abavandimwe, abagabo ndetse n’abana, bongeraho ko uyu munsi benshi muri bo ubu bwicanyi bwabagize abapfakazi.

Basabye abafatanyabikorwa bireba, Guverinoma, inzego z’umutekano ndetse n’umuryango mpuzamahanga gutabara no kubakiza ubundi bwicanyi no kwangiza imitungo yabo.

Amajyepfo ya Kaduna yiganjemo abakirisitu, hibasirwa ihohoterwa rishingiye ku moko kurusha ayandi yose yo mu majyaruguru ya Nijeriya.

Mu Cyumweru cyashize, nyuma y’amasaha 24 gusa abantu bagera kuri 20 biciwe mu bukwe mu Mudugudu wa Kukum Daji, bivugwa ko abandi bantu 10 bishwe bitwaje imbunda.

Ubwicanyi bwakomeje nubwo muri ako karere hashyizweho abasirikare benshi bo gucunga umutekano.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru dusoje, itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Nijeriya, ryatangaje ko ibintu bigoye kuruta uko benshi babyemera.

Uyu muyobozi yagize ati “Dukurikije inyandiko z’umutekano ziboneka, ikibazo kiri mu majyepfo ya Kaduna ni ihuriro ribi ry’amabandi ashingiye kuri politiki, ubwicanyi bwo kwihorera ndetse n’ihohoterwa ry’agatsiko k’abagizi ba nabi bakorera ku moko n’idini".

Kizto Mihigo Peace Foundation ishyize amabanga yose ya Kizito Mihigo ku karubanda atari yaratangaje:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo