Abagore banga Trump bo muri USA bigaragambije bifotoza bambaye ubusa imbere y’ibendera ry’igihugu

Benshi muri aba bagore bigaragambije bababajwe n’ibyo Trump yavuze mu mwaka wa 2005 birimo guhohotera abagore ndetse no kuba hari abagore yakumiriye mu gisirikare kubera uko bavutse (transgenders).

Abagore 10 bigaragambije bari kubwira Abanyamerika ko badakwiriye guha amahirwe yo kongera gutora Donald Trump wo mu ba Republicans ahubwo bwakwiriye kwitorera aba demokarate.

Aba bagore bifotoreje imbere y’ibendera rya USA bambaye ubusa,bavuze ko bizeye ko abanyamerika bazabumva igikora batangije kizagira akamaro ntibongere gutora Donald Trump.

Aba bagore batandukanye biganjemo urubyiruko n’abakuru aho biyemeje gukora ubukangurambaga bakoze "campaign" , bise "Grab Them By The Ballot" aho babwiye abanyamerika ko Trump azangiza USA nibongera kumugirira icyizere mu matora ataha.

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’umunyamategeko wo muri kaminuza ya Havard witwa Dawn Robertson w’imyaka 48 mu rwego rwo gusaba abanyamerika kongera gutora aba Democrats bakagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya USA bityo bimwe mu byemezo bya Trump bikaganzwa bikaburizwamo.

Abagore batandukanye bo muri USA bifotoje bambaye ubusa imbere y’ibendera ry’iki gihugu barasaba bagenzi babo kutazongera gutora uyu muperezida utavugwaho rumwe n’Abanyamarika kubera ibyemezo yagiye afata ndetse baranasaba abanyamerika gutora aba Democrats kugira ngo bagire ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko kugira ngo bajye bamagana ibyemezo by’uyu mugabo bavuga ko arangwa n’amarangamutima mu kazi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo