Abagore 2 bamukase igitsina none bo mu miryango yabo baramutoteza-Video

Niyomukiza Ramazani utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo ya I mu Mudugudu wa Rwezamenyo by’umwihariko utuye mu Mudugudu w’Indatwa yahuye n’uruva gusenya abagore babiri bamukata igitsina ubwo yari agiye gutabara umwana wari uguye kwicwa.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Ramazani avuga ko yari umucuruzi aho yari yarashinze Kioske aho asanzwe atuye n’ubundi ariho yahuriye n’aba bagore bamushahuye nkuko byitwa mu Kinyarwanda.

Ibi byamubayeho nyuma yuko aho yacururizaga hahungiye umwana w’umukobwa abagore babiri bashaka kwica akamuhisha babona batamubonye bagahitamo gukorera uyu ibyo bari gukorera uyu mwana w’umukobwa.

Avuga ko bazanye ibyuma aho yacururizaga bakamubaga umubiri wose, bakamutemagura kugeza ubwo banamushahuye.

Ibi byamuteye uburwayi bukomeye aho avuga ko abaganga bose bakomeye bamubwiye ko nta gukira gusa ngo akomeje gusenga Imana kuko ariyo yonyine ishoboye kumukiza aho abana b’abantu badashoboye.

Nyuma yo gutemagurwa n’aba bagore nkuko abivuga, ngo umugore umwe yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera akatirwa igifungo nyuma yo kuburana agahamwa n’icyaha na we ubwe yiyemereraga.

Nyuma yuko uyu mugore akatiwe gufungwa, ngo umugabo we ukomeye yaje kumuha ubufasha bwo guhunga igihugu ku buryo ngo Leta yamubuze yajya n’aho yari afungiye bakamubwira nabi.

Avuga ko nyuma yo kubona ubuzima bumubanye inzitane, yitabaje inkiko zikomeye kugeza nubwo ikibazo cye akigejeje kwa Perezida Kagame.

Nyuma ngo ikibazo cye cyagaragaye ko gikomeye abanza guhabwa ubufasha bwo kwifashisha mu buvuzi bw’ibanze ngo gusa byaje no kurangira CHUK bamubwiye ko badashobora kumuvura banamuha icyangombwa kibimumenyesha.

Ngo icyo gihe na we yababwiye ko nta bushobozi afite kuko n’iduka rye ryari rimaze kuhahombera n’amafaranga yacuruje abo bagore binjiye mu iduka barayamutwaye n’ibisigayemo bikaza guhomba kuko yari yatakaje ubuzima bukomeye atakibasha gukora.

Aho yari arwariye muri CHUK kimwe n’undi mwana wari urwaye impyiko zaraboze zose, baje gusurwa n’umunyamakuru w’IZUBARIRASHE wababajwe bikomeye n’izi nkuru bikamutera kuzandika akanazisohora ku kinyamakuru gicapwe.

Izi nkuru ntizapfuye ubusa koko zaje kubonwa n’umuhanzi wo muri Amerika, Jason Derulo wabasuye gusa kubw’amahirwe makeya asanga uwo mwana w’umukobwa we amaze iminsi mikeya apfuye ubwo yazaga muri Guma Guma icyo gihe yatwawe na King James kimwe.

Ibui byaje no guhesha uyu musore kujya kwishyurirwa kujya kwivuriza muri Canada aho yageze bagasanga impyiko zose zarangiritse bigasaba ko bamugurira izindi, nyuma yo kumuvura yongeye koherezwa mu Rwanda akomeza gukurikiranirwa muri CHUK.

Aha ngo ubuzima bwaje gusubira irudubi za mpyiko zongera kumuteza ibibazo zirabyimba, abonye abuze ubufasha afata umwanzuro wo kongera kujya kwa Perezida Kagame aho avuga ko yaganirijwe n’abajepe bamubaza ikibazo afite nyuma bamusubiza muri CHUK ubuzima bwe babushinga umuyobozi w’Ibitaro Hategekimana Theobald.

Nyuma ikinyamakuru kindi cyaje kumukoraho nkuru kubw’amahirwe nyuma asurwa na Madamu Jeannette Kagame wamusuye arembye amwishyurira kujya kwivuza mu Buhinde aho yaguriwe impyiko ya Plastike imufashije muri iki gihe, ubu kandi ngo akoresha Pampex ngo nibwo buzima bwe amazemo imyaka.

Yakomeje gutakamba abaganga bakamubwira ko CHUK nitagira icyo imufasha izamwohereza no mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe na bo bakamugeragereza ibyo bashoboye, ngo iyo agiyeyo bagerageza ibyo bashoboye ariko bakanamubwira ko ari ugushakirwa ubufasha akazasubira kwivuriza hanze mu gihe nta bushobozi afite.

Ramazani avuga ko kuba agenda anyura muri ibi byose nta muvandimwe agira, bimutera agahinda no kwiheba ngo ariko kubera Imana n’abaterankunga batandukanye agakomeza gukomera aho bamubwira ko kugera kure atari ko gupfa.

Avuga ko mu bindi bimubabaza, harimo n’abavandimwe bo mu muryango w’abo (basiramu) bamuhekumiye bakomeza kugenda bamugirira nabi.

Mu bindi bibazo Ramazani akomeza guhura na byo harimo no kuba hari nk’imiti akenera ibitaro biba bidafite bikamusaba kujya kuyigura hanze aho avuga ko asanga ihenze cyane kandi adafite amikoro.

Hari kandi ngo n’umugabo wo mu muryango w’umwe muri aba bagore bamugiriye nabi wigeze kumubaza niba koko ibyo avuga ari ukuri, aho ngo yamusabye kumwereka koko niba ibivugwa ko bamushahuye aribyo, ngo nyuma yo kubibona bamutoneka umutima bamukomeretsa bikomeye nkuko abyivugira.

Muri uku kumukomeretsa aho kumutera inkunga akivuza, ngo bamubwiraga ko ngo ibyo akangisha ngo bamuteye ibyuma, muri Jenoside hari abakubiswe amashoka imitwe igateberamo.

Abajijwe abamubwiye ibi, yabwiye umunyamakuru ko yabamwereka, ngo hari n’abapolisi ba la Galette babimenye bakavuga ko uwo mugabo bakabaye bamufite na we agashyikirizwa ubutabera bakaryozwa iyicarubozo bakorera uyu musore gusa ntacyakozwe.

Avuga ko kubona Pampex akoresha bimusaba kugenda kuko aho aba nta bantu benshi bahazi ariko kandi kugenda bikaba bimutera ibibazo biturutse ku mpyiko yashyizwemo.

Gusa ngo umujtyi wa Kigali wamuhaye ikarita ku buryo iyo abashije kugenda ntawumwishyuza amafaranga y’urugendo aho agiye hose.

Icyo asaba ni uko buri wese ufite umutima wo kumufasha mu kubona uburyo bwo kwivuza kimwe n’ubwo kubaho yamugirira impuhwe akamufasha ngo kandi akamufasha yumva ko ari gufasha umuntu wahuye n’ikibazo gikomeye.

Ibi byose byabaye kuri Ramazani muri 2011.

Ramazani afite ikindi kibazo cyo kuba n’ubufasha ahabwa ngo hari igihe aba yagize aho ajya nko gusaba izo Pampex, agasanga bamwibye yataka abo hafiye ngo bakamubwira ko ari we wiyibisha.

N’ibindi byinshi tutavuze kuri iki kibazo cya Ramazani urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo