Abagera ku 150,000 bafashijwe n’itegeko rishya ryo gukuramo inda mu Rwanda

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda mu Rwanda rivuguruwe mu mwaka wa 2018 rigakuraho icyemezo cy’urukiko, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku 150,000.

Mu myaka itandatu yari ishize abari barabyemerewe n’urukiko bari barindwi gusa.

Ababyemererwa ubu ni; abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Muri aba, hari abakobwa babiri baganiriye na BBC bahinduriwe amazina kubw’umutekano abo, umwe w’imyaka 18 yiswe Mariya* undi w’imyaka 19 yitwa Jeanne* mu minsi micye ishize bakuriwemo inda zikiri ntoya, kuko bafashwe ku ngufu.

Mariya avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo batatu icya rimwe.

Ati "Umuntu tuziranye yarampamagaye ngo ninze andangire akazi, ndagenda nsanga ni abasore batatu bamfata ku ngufu bose."

Jeanne na we avuga ko yatewe inda mu buryo bwo gufatwa ku ngufu.

Ati "Cyari ikintu bateguye, bafashe Fanta bavangamo inzoga, maze kubinywa numvise hari ikintu gihindutse muri njyewe kuko sinari narigeze nywa inzoga, ntiwambaza ngo byagenze gute, bucyeye nisanze ndi kumwe n’uwo musore."

Nk’abandi bakobwa benshi batewe inda muri ubu buryo, aba na bo batinye kubibwira ababyeyi, kubera uburyo benshi babyakira. Bagannye imiryango irengera uburenganzira ngo ibafashe.

Health Development Initiative (HDI), Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), Isange One Stop Center n’abandi, bafasha abagize ikibazo nk’iki kugera ku burenganzira bwo gukuramo inda.

Jeanne avuga ko ubu yumva ameze neza nyuma yo gufashwa gukuramo inda mu byumweru bibiri bishize.

Inkomanga ku mutima

Mariya na Jeanne bavuga ko gukuramo inda atari icyemezo cyoroshye, kuko mu kubasuzuma kwa muganga babanza no kuberaka uko umwana yari amaze kungana mu nda.

Bombi bavuga ko ubu hari igihe bafatwa no kwicuza, bigasaba ko bakenera ubujyanama.

Mariya ati "Hari igihe mvuga nti ’ubu iyo mbyihorera yari kuzakura, sinzi ngo yari kuzaba iki?’...ariko ku rundi ruhande nkavuga nti ’nta yandi mahitamo nari mfite’.

"Mba numva nkeneye umuntu twaganira ku buryo nabyibagirwa, kugira ngo bimvemo ntabwo byoroshye ariko nyine [amaherezo] bizamvamo."

Jeanne we ati "Numvise ngize ubwoba ukuntu, n’ubu hari igihe ntekereza nkumva nakoze icyaha ukuntu, ariko nyine n’ubundi sinari mfite aho najyana uwo mwana kuko sinagiye kubikora mbishaka."

Gusa muri rusange bishimiye ko itegeko rishya ryabahaye amahitamo aruta kubyara umwana batwite mu buryo batateguye kandi batifuje.

Haracyari imbogamizi

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gushyira iri tegeko mu bikorwa bikirimo imbogamizi, nk’imyemerere y’abagomba kurishyira mu bikorwa.

Aphrodis Kagaba ukuriye Health Development Initiative (HDI) mu Rwanda ati "Muganga arakubwira ati ’nkurikije aho nsengera n’ibyo nemera, njyewe ibi bintu ntabwo nabikora’. Ariko niba uri muganga, vura abantu bose utabahaye akato".

"Ikindi ni uburyo izo serivisi zogomba gutangwa mu ibanga, dukeneye ko abantu babihugurwa kuva ku bakira abantu kwa muganga."

Bwana Kagaba avuga ko icyo bifuza ari uko uwemerewe gukuramo inda n’itegeko ahabwa iyo serivisi neza bitamugizeho ingaruka.

Vestine Husna Umulisa, wungirije umukuru wa Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), we avuga ko indi mbogamizi ari ukuba abagabo bakomeje gutera inda abana b’abakobwa abahanwa bakiri bacye cyane.

Ati "Uyu munsi hari inda zirenga 18,000 zatewe abana, bose barabyaye nk’uko bivugwa na raporo iheruka gukorwa, ariko mu bushinjacyaha hagezemo abagabo 3,000 gusa bahanwe.

"Turasaba ko leta yafata ibyemezo ku bagabo batera inda abana b’abakobwa bakiri bato."

Ikibazo cy’abakobwa baterwa inda bakiri bato ni ihurizo isi yose ihanganye na ryo dore ko Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kwita ku baturage (UNFPA) kivuga ko abagera kuri miliyoni 7.3 buri mwaka batwara inda zitateguwe batarageza ku myaka 18.

Icyakora hari ibihugu bimwe na bimwe bigenda bikaza ibihano ku bahamwe no gusambanya abana b’abakobwa badakuze.

Urugero ni nko mu gihugu cya Nigeria aho Leta ya Kaduna mu gukaza ibihano yemeje itegeko ryo gushahura abafata abana ku ngufu kimwe n’igihano cy’urupfu ku bahamwe no gufata ku ngufu abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 17-09-2020

Abasinye iryo tegeko, ababadasha kuzikuramo, n’abazikuramo , Bose bazitege urubanza rukakaye rwa Nyiribiremwa (Uhoraho Imana). Bazabiryozwa kugeza kubisantime ya nyuma.