Close MORE NEWS Abagenzi bemerewe kwicara mu myanya yose y’imodoka UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 07:09' whatsapp Facebook Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, hemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo nko kwemerera abagenzi kwicara ku myanya yose y’imodoka, ko amasaha y’ingendo ahera saa kumi z’igitondo aho kuba saa kumi n’imwe akagera saa yine z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Kagame. Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus mu Rwanda, yemeza ko izisanzweho zigumaho ariko inashyira inshya. Mu ngamba nshya zashyizweho ku isonga hari kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na ½ ku bagenda bahagaze. Imodoka zitwara abagenzi zasubiye mu muhanda ku wa 4 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga muri gahunda ya Guma mu rugo; zatangiye zemererwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bituma n’igiciro cy’ingendo cyiyongera mu bice byose by’igihugu. Nyuma y’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye. Imyanzuro iti “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’ Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ‘abitabira inama, ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kutarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe. Ni nyuma yuko hari abantu benshi bakunze kugorwa n’amasaha yo gusoza akazi ku buryo hari abarenza isaha ya saa yine bagafatwa n’inzego zibishinzwe, bagacibwa amande ndetse bakanarazwa muri za stade hirya no hino basobanurirwa impamvu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho. Guhindura isaha ikava saa kumi n’imwe igashyirwa saa kumi z’igitondo kuri benshi babyishimiye ariko bagaragaza ko byari kuba byiza kurushaho iyo amasaha yo gutaha yigizwa inyuma kurusha ayo gutangira akazi. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32. Gusa nubwo icyorezo cya COVI-19 kigenda kigenza makeya, abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’. Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Abagenzi bemerewe kwicara mu myanya yose y’imodoka UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 07:09' whatsapp Facebook Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, hemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo nko kwemerera abagenzi kwicara ku myanya yose y’imodoka, ko amasaha y’ingendo ahera saa kumi z’igitondo aho kuba saa kumi n’imwe akagera saa yine z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Kagame. Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus mu Rwanda, yemeza ko izisanzweho zigumaho ariko inashyira inshya. Mu ngamba nshya zashyizweho ku isonga hari kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na ½ ku bagenda bahagaze. Imodoka zitwara abagenzi zasubiye mu muhanda ku wa 4 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga muri gahunda ya Guma mu rugo; zatangiye zemererwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bituma n’igiciro cy’ingendo cyiyongera mu bice byose by’igihugu. Nyuma y’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye. Imyanzuro iti “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’ Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ‘abitabira inama, ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kutarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe. Ni nyuma yuko hari abantu benshi bakunze kugorwa n’amasaha yo gusoza akazi ku buryo hari abarenza isaha ya saa yine bagafatwa n’inzego zibishinzwe, bagacibwa amande ndetse bakanarazwa muri za stade hirya no hino basobanurirwa impamvu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho. Guhindura isaha ikava saa kumi n’imwe igashyirwa saa kumi z’igitondo kuri benshi babyishimiye ariko bagaragaza ko byari kuba byiza kurushaho iyo amasaha yo gutaha yigizwa inyuma kurusha ayo gutangira akazi. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32. Gusa nubwo icyorezo cya COVI-19 kigenda kigenza makeya, abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’. Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi