Abagabo batatu barashwe barakomereka bagerageza kwinjiza magendu

Ahagana mu masaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe zo mu museso wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2019, abagabo batatu barashwe barakomereka ubwo bari bafatanywe Kanyanga bayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa Magendu.

Biravugwa ko aba bagabo barashwe bashakaga kurwanya inzego z’umutekano bifashishije intwaro gakondo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, abo bagabo batatu ni abo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera , bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Ryari itsinda ry’abantu binjiye baturuka muri Uganda bikoreye imifuka ipakiyemo Kanyanga, inzego z’umutekano zibahagaritse ngo barazirwanya zibarasamo batatu barakomereka, abandi baratoroka.

Ni itsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amabuye, ari nabyo bashakaga gukoresha barwanya abashinzwe umutekano, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson.

Ati “Ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe nibwo abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga bageragezaga kubyinjiza barwanyije inzego z’umutekano kuko bari bafite imihoro n’amabuye, aho banayateye umusirikare umwe agakomereka ariko bidakabije. Barashemo batatu barakomereka, abandi baratoroka kuko ngo bageraga nko ku icumi.”

Mwambutsa yavuze ko abo bantu bari bikoreye litilo 116 za Kanyanga. Yasabye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru ku muntu wese babonye batamuzi, anabasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Irebere Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo