Abagabo batatu bafatanywe magendu y’amabaro 192 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo batatu magendu y’amabaro 192 y’imyenda ya magendu bayapakiye mu modoka, mu gikorwa cyabereye mu turere dutandukanye kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gishize.

Polisi yatangaje ko mu karere ka Nyagatare, yahafatiwe umugabo wari mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye amabaro 150; Polisi imuhagaritse ahita ayivamo ariruka ubwo bari bageze mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Rwimiyaga.

Undi yafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera apakiye amabaro 30 mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ndetse ahita atabwa muri yombi, undi afatanwa amabaro atandatu y’imyenda n’atandatu y’inkweto bya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko imodoka yafashwe ipakiye amabaro 150 i Nyagatare, yafashwe nyuma y’amakuru bari bamaze kubona ko hari magendu zinjiye mu gihugu.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru ko hari imodoka ipakiye imyenda ya caguwa ya magendu iyikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, iyitegera mu kagari ka Matimba; ihageze irayisaka, isangamo ayo mabaro. Ubwo Polisi yahagarikaga iyo modoka, uwari uyitwaye witwa Muligande yayivuyemo ariruka, hafatwa uwo bari kumwe witwa Hakizimana."

CIP Kanamugire yibukije ko magendu ari mbi kuko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, ibiraro, amasoko n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Kubinyereza cyangwa kutabitanga bidindiza iterambere muri rusange. Abakora ubucuruzi bakwiriye kwirinda magendu kuko ari icyaha; kandi bazirikane ko gutanga imisoro n’amahoro ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere Igihugu n’abagituye."

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bagabo batatu bafatanwa magendu y’imyenda ya caguwa; aboneraho gusaba abatuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, bakanagira uruhare mu kubirwanya batanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira no gufata ababikoze.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa hagamijwe kongerera imbaraga ibikorerwa mu Rwanda, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamibambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu mwaka w’Ingengo w’Imari wa 2018/2019, imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura 4$ ku kilo aho kwishyura 2.5$ ku kilo, naho inkweto za caguwa zizakomeza kwishyura 5$ ku kilo aho kwishyura 0.4$.

Ingingo ya 369 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo