Abagabo 86 bishe abagore babo muri 2018/2019 naho abagore 30 bica abagabo

Ni kenshi mu nkuru tubagezaho haba hano k’UMUBAVU.COM kimwe no ku muyoboro wacu wa YouTube witwa ’UMUBAVU TV ONLINE, hagaragaramo inkuru z’abashakanye bicanye, ni ukuvuga umugore wishe uwo bashakanye cyangwa umugabo wishe umugore bashakanye, ibyo benshi bakunze kugarukaho bibaza niba ari ibihe bya nyuma kuko ubundi mu bisanzwe bitumvikana uburyo umuntu agira atya akivugana uwo bashakanye.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2019 abagabo 49 ari bo bishe abagore babo bashakanye mu gihe abagore 14 ari bo bishe abagabo babo.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ikomeza igaragaza ko mu 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, naho abagore 16 bica abagabo babo.

Abahanga mu birebana no gukumira no guhosha amakimbirane bemeza ko ibi bigira ingaruka z’igihe kirekire mu muryango igihe nta gikozwe ngo ibi bibazo bihagarare.

Umuhanga mu birebana n’iterambere n’uburinganire akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Hategekimana Celestin yabwiye RRA ko iki ari ikibazo gishobora kwaguka kikarenga umuryango igihe kititaweho.

Yakomeje agira ati “Usibye no kuba bibanduza mu mutwe, abana nabo bashobora gusigara bafite amakimbirane kuko akenshi usanga muri ba bana hari ababogamiye ku mubyeyi umwe rero ushobora gusanga ba bana hagati yabo basigaranyemo indi myiryane ishobora gukurura izindi ngorane.”

Umuyobozi w’Umuryango urengera abagore n’abana HAGURUKA, Monique Munyankindi avuga ko ubwiyongere bw’imiryango itandukana yiyongera ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubukana bw’iki kibazo.

Imibare yatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga umwaka ushize igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, mu 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR).

Munyankingi yavuze ko “Uyu munsi ni ikigaragara ko amakimbirane mu miryango arimo kwiyongera. Ikigaragara amakimbirane aba yatangiye kare bagishakana batagira ibyo bumvikana bikagenda bikura bikaza kugera aho bakubitana cyangwa bakicana.”

“Ni ikibazo rero kigomba kwigwaho hakiri kare igihe amakimbirane atangiye kugaragara muri wa muryango, aho batuye mu mudugudu amakuru aba azwi. Icyo tubona ni uko iyo umuryango watangiye kugirana amakimbirane hari ibiba bitagenda mu rugo rwabo, bagakwiye kuganirizwa uko bishoboka.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB mu mwaka wa 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Muri 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho umwaka ushize wa 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Ikihishe inyuma yo kwirukanwa kwa Karasira Aimable wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo