Abagabo 14 n’abagore 8  baguwe gitumo bari kwinezeza  ku Gisenyi

Abantu 22 bagizwe n’abakundana cyangwa abashakanye (Couples) bafatiwe ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho bari bagiye kwinezeza baturutse mu Mujyi wa Kigali, bakaba bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bantu uko ari 22 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021, bafashwe biteretse ibyo kunywa n’ibyo kurya mu buryo bugaragara ko bariho binezeza koko.

Aba bantu 22 bagizwe n’abagabo 14 n’abagore 8, bakaba ari couples zitandukanye z’abantu bahuriye muri groupe ya Whatsapp aho biyemeje kwerecyeza muri uriya mujyi wa Gisenyi usanzwe uzwiho kuba uw’abanyabirori mu bihe bisanzwe bitari ibya COVID-19.

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bahise bajyanwa muri kugira ngo bongeye bahugurwe ku bubi bwa COVID-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Aba bagabo n’abagore bafashwe bari kwinezeza kandi baracibwa amande banubahirize ibitegkwa abantu bose bafatiwe muri ibi bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubundi barekurwe.

Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi hafatwa abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 dore ko hari n’abandi 71 barimo abageni bafashwe bareze kuri aya mabwiriza.

Bariya bageni bari muri bariya 71, bafashwe bari kwiyakira ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ubundi bagahitira muri reception kandi itemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, bazahora bari maso ku buryo uwo ari we wese uzanyuranya n’amabwiriza azafatwa kandi akabihanirwa hatitawe ku wo ari we.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo