Abafata abana ku ngufu bagakwiye gushyirirwaho ikigo kihariye kibagorora

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru mu kiganiro cyahuje impande zose zirebwa n’iki kibazo harimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’Ubushinjacyaha, Pro-Femmes Twese Hamwe, Ubugenzacyaha ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.

Ni ikiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda hagamije kureba ingamba zo guhangana n’iki kibazo no kureba uburyo ruswa igaragara muri iki kibazo yakemuka burundu.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko icyo kibazo kimaze gufata indi ntera ariko ko hari ingamba iyi Minisiteri igenda ifata kugira ngo gicike burundu.

Minisiteri yakomeje ivuga ko hagomba gukorwa ubukangurambaga mu muryango nyarwanda kugira ngo ababyeyi bamenye uburenganzira bw’abana. Yakomeje ivuga ko ihura n’ibibazo by’uko umwana wahohotewe ababyeyi batarasobanukirwa ko bagomba kumugeza kuri Isange One Stop Center kugira ngo bitabweho kandi bahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Umuturage witwa Papa Messi yabajije iyi Minisiteri ikibazo kigira kiti "Ndashaka kumenya ubundi umwana ni uwa nde?".

Yasubijwe ko umwana ari uwa buri wese w’umunyarwanda.

Yagize ati "Kuva na kera umwana yari uwa buri wese ku buryo wamusangaga mu ikosa ukamuhana, ntabwo rero ibyo byahindutse".

Ku bushinjacyaha bwo buragaruka cyane ku mayeri akoreshwa n’abakora ibyo byaha aho usannga bahita bashaka ababyeyi babo bana bakabashukisha udufaranga kugeza ubwo ubushinjacyaha bubura ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwibukije ko abantu batarasobanukirwa ko ibyo abo babyeyi bakora ari ubufatanyacyaha bihanirwa n’amategeko kandi ko bakagombye kubikurikiranwaho.
Ubugenzacyaha busanga iryo hishwa ry’ibimenyetso rituma n’abakurikiranwaho icyo cyaha badahamwa nacyo.

Martime wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko bari gushaka uko hahindurwa imiburanishirize y’imanza kuko usanga ubutabera bw’u Rwanda hamwe buba ubwiru, akaba ariyo mpamvu hagomba kwigwa uko bahindura uburyo dore ko mu manza z’abana akenshi usanga zibera mu muhezo.

Bishop Rucyahana yavuze ko mu muco nyarwanda hari ibyaha by’urukozasoni ko kandi ababikoraga bakubitwaga amatovu. Yagarutse cyane ku babikora avuga ko bagomba kugaruka ku isoko.

Yavuze ko kubashakira ibigo bibagorora byaba ari uguhombya Leta, ko ari ukongerera Leta umutwaro.

Yagize ati "Ibyo byose byadusaba amikoro, gushaka ba Bosenibamwe n’abandi......Nibakurikiranwe n’amategeko ahana y’u Rwanda nicyo yashyiriweho.

Mu ibarura ryakozwe na Minisiteri ifite mu nshingano umuryango mu gihugu cyose basanze abana basaga 17,850 kuva muri 2016 aribo batwaye inda muri ubwo buryo.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo