Abafaransa 4 bafungiye mu Burundi bashinjwa ubwambuzi

Kuva ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017,Abafaransa 4 hamwe n’Umurundi umwe bafunzwe bashinjwa ubwambuzi bushukana ndetse no gushinga Sosiyete y’itumanaho ya baringa.

Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Murundi ufunganywe n’aba Bafaransa yitwa Donatien Ndayishimiye akaba ari umukozi mukuru w’Urwego rw’Iperereza mu Burundi.

Uhagarariye u Bufaransa mu Burundi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo yatangaza kuri iki kibazo.

Hari amakuru avuga ko uyu Donatien Ndayishimiye ariwe muyobozi w’Ikinyamakuru gikorera kuri Interineti cyitwa Ikiriho ndetse ngo aba Bafaransa bakaba bagungiwe muri gereza zitandukanye mu Burundi harimo iya Ngozi, Muramvya, Gitega na Bujumbura.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo