Abafana ba APR FC bakekwaho gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abafana ba APR FC bakekwaho gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja amarozi.

Uyu mukinnyi wa Gicumbi FC ni rutahizamu w’umunya-Ghana bakunze kwita Tchabalala wakubiswe ubwo yari asanzwe mu rwambariro kuri Stade Mumena ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe ya Gicumbi yanganyijemo na APR FC 1-1 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2019.

Ubwo abanyamakuru basangaga uyu Tchabalala mu rwambariro ari gutaka cyane yavuze ko atazi abamukubise n’icyo bamuzizaga.

Tchabalala yagize ati “Ntabwo nzi icyo nakoze, nabonye bankubita. Nababwiye ko ndi umukinnyi bo barankubita ariko sinabamenye, sinzi icyo nakoze rwose!”

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije kuri Twitter rwatangaje ko rwataye muri yombi abakekwaho gukubita uyu mukinnyi ndetse ko ubu bakiri guhatwa ibibazo kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo kugirango bakorerwe Dosiye. Amazina y’ababikoze nyiyari yashyirwa ahagaragara.

Uyu mukinnyi uzwi nka Tchabalala ni umukinnyi wa Gicumbi nyuma yo guhabwa amasezerano gusa ntiyari yabona ibyangombwa byo gukinira iyi kipe muri shampiyona y’u Rwanda nk’umunyamahanga.


Tchabalala yagiye atwawe mu maboko nyuma yo gukubitwa


Umukinnyi wa Gicumbi FC uzwi nka Tchabalala yakubiswe n’abafana ba APR FC bamushinja amarozi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo