Abadipolomate 2 b’u Bubiligi birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Aba barimo Umudipolomate wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi birukanwe nyuma yo kujya kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994 bakabikora mu buryo butashimishije ubutegetsi bw’u Rwanda.

Buri mwaka mu Rwanda haba igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’u Bubiligi icumi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bakicwa ku munsi wa mbere wa Jenoside. Bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe uwo munsi.

Ni umuhango uba ku wa 08 Mata buri mwaka, ndetse inshuro nyinshi witabirwa n’Abayobozi batandukanye b’u Bubiligi nk’aho umwaka ushize witabiriwe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, agashyira indabo ahazwi nka Camp Kigali biciwe, ubu hubatswe inkingi 10 zibahagarariye.

Ni igikorwa cyubahwa n’u Rwanda kimwe n’ibindi byose byo kwibuka iyo bikurikije amategeko yagenwe. Gusa aba badipolomate b’u Bubiligi bo bakoze ibinyuranye n’ibyemewe mu Rwanda, birakaza ubuyobozi.

Icyabaye ikibazo ni itariki bahisemo gukoramo uyu muhango, kuko bawukoze ku wa 06 Mata, itariki yifashishwa n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kugaragaza ko aribwo yatangiye, mu gihe byemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga ko ari ku wa 07 Mata.

Kuri iyo tariki uyu mwaka abo badipolomate bagiye muri Camp Kigali bari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade, bashyira indabo ahari urwibutso rw’abo basirikare ndetse banafata umunota wo kubibuka.

Ni mu gihe ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko impamvu bahisemo iyo tariki ari ukubera izindi gahunda bari bafite, bahitamo kucyigiza imbere ho iminsi ibiri, aho kuba ku wa 08 Mata, babishyira ku wa 06 Mata.

Bivugwa ko iki gikorwa kitishimiwe ndetse cyanenzwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bigatuma abo badipolomate bombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bahambira utwabo, bakurira indege yari igiye ku mugabane w’u Burayi bakava ku butaka bw’u Rwanda gutyo.

Abo basirikare icumi b’Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n’ingabo zahoze ari iz’igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

Bahise bajyanwa kuri iki kigo cyari icya gisirikare (Camp Kigali), bakihagezwa bagabweho igitero cy’abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu iri muri iki kigo, aho bagiye bikinga ku mpande, mu mfuruka z’inzu biranga biba iby’ubusa baricwa barashira.

Mu masaha abiri barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, barashyize baza gutsindwa kuko barwanaga n’abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc. Hari kandi na Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

Urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri Mata 2007 nibwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri " Camp Kigali", nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Ingabire Victoire ahishuye byinshi kuri Se na Nyina bashinjwa uruhare muri Jenoside, yakomoje no ku ruphu rwa Théoneste Bapfakurera wishwe yibeshyweho mu mwanya wa Théophile Ntirutwa wari ugambiriwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo