Abadiplomate b’u Rwanda n’u Burundi birukanwe  muri Afurika y’Epfo bazira inzoga

Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 ibashinja kugura inzoga nta misoro batanze nyuma bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera. Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu , Sunday Independent, gitangaza ko abirukanwe bakomoka mu bihugu birimwo Uburundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n’ibindi bihugu.

Iki kinyamakuru kivugako abashinjwa iki cyaha bitwikiriye icyorezo cya Covid -19 bakajyabinyabya mu mazu azwi nka “Duty Free” ari mu bibuga by’indege n’ahandi abadiplomate bemerewe guhahira na misoro batanze bamara kugura ayo mayoga bakayagurisha ku mafaranga ari hejuru cyane.

Abategetsi ba Afurika y’Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu cyabo gihomba amamiriyoni y’amadorali . Abakoze iperereza kuri iki kibazo batanga urugero rw’umwe mu badiplomate utaravuzwe igihugu akomokamwo ubu bucuruzi
bwinjirije amamiriyoni y’amadorali.

Ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri y’Afurika y’Epfo naryo ryavuze ko rigikora iperereza rishakisha andi makuru avuga ko hari abadiplomate bafunguye amaduka acuruza inzoga baha muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bakomokamo.

Sunday Independendent yemeza ko abamaze kugera mu bihugu byabo muri 200 birukanywe ari 17, barimo umukobwa w’uwahoze ari Prezida wa Malawi, Bingu Wa Mutharika n’umwisengezana wa Peter Mutharika wavuye ku butegetsi mu mwaka ushize . Malawi yemeje ko hari abadiplomate babo bamaze gutaha, inabisabira imbabazi ivuga ko yicujije kubona hari abadiplimate bayo bitwaye nabi.

Mu minsi iri mbere niho biteganyijwe ko abadiplomate ba Gineya, U Rwanda n’Uburundi bazasubizwa mu bihugu byabo ubutagaruka nk’uko Sunday Independent ikomeza ibivuga.

Ku ruhande rw’Uburundi, Madamu Sonia Niyubahwe avugira Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika yavuze ko bataramenya abirukanwe uko bangana, ariko ko babyakiriye nubwo nabo bazakora iperereza ryabo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo