Abadepite bifuza ko Umwarimu usambanyije umunyeshuri yajya ahabwa akato mu Burezi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeli 2019, Polisi y’u Rwanda, Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bari bitabye Inteko Ishinga Amategeko ngo batange ibisobanuro ku cyaha cyo gusambanya abana bavuga ko kimaze kuba nk’icyorezo kubera imibare iri hejuru mu buryo budasanzwe.

Mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, umwaka ushize gusa habaruwe abana 1,200 bari hagati y’imyaka 14 na 18 batewe inda.

Muri aba ngo hakurikiranywe abatarenga 100 gusa kuko abandi bahishiriwe nk’uko byavuzwe muri iyi nama.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Madame Isabelle Kalihangabo avuga ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego bigera ku 9,000 by’abana basambanyijwe ku ngufu.

Abahagarariye izi nzego babwiye Abadepite ko gusambanya abana ku gahato biza ku isonga mu byaha bikorerwa abana bakiri bato.

Iyi mibare nayo ni iy’ibi byaha byashoboye kuvugwa kuko hari ibitavugwa, muri iyi nama bashinje ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubihishira n’ababikora.

Madamu Kalihangabo ati "Usanga hari ababyeyi bumvikana n’abasambanyije abana cyangwa, hari n’aho dusanga ubuyobozi bumwe na bumwe bw’ibanze nabwo bufatanya n’abakoze ibyo byaha".

Hari bamwe mu babyeyi bagaragaje ko hari abana b’abakobwa usanga batinya kuvuga ibyababayeho batinya guseba.

Umwe mu babyeyi wo mu karere ka Nyagatare yabwiye itangazamakuru ko hari abana b’abakobwa batinya kuvuga ibyabakorewe kuko aribo banegurwa.

Uyu mubyeyi yagize ati "Nta n’impamvu umukobwa atahisha ko yasambanyijwe, kuko niwe utungwa agatoki.

"Bati ’ni wowe wagiye hanze, ni wowe wambaye ipantalo, ni wowe ijipo yawe yari ngufiya’… icyaha kijya ku mukobwa, ku buryo igihe cyose asubira inyuma agatinya kugaragaza ko yasambanyijwe".

Abadepite bavuga ko nta rwitwazo rukwiye kubaho ngo umwana w’umukobwa asambanywe ku ngufu.

Depite Ruku Rwabyoma ati "Umukobwa afite kwambara icyo ashaka uko kireshya kose, si uguha uburenganzira ushaka kumufata ku ngufu ngo n’uko yambaye agateyiteyi gatoya, cyangwa ngo ni uko yagiye gusenya wenyine.

"Umukobwa afite uburenganzira bwo juyjya aho ashaka hose muri iki gihugu igihe cyose nta umukozeho, ni uburenganzira bwe. Dukwiriye guhindura imyumvire."

Hari abadepite bifuje ko hajyaho itegeko rihana abarezi (abarimu) basambanya abo barera ku ngufu kuko bari mu bashinjwa ibi byaha.

Basabye ko umwarimu wahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana yigisha yajya ahabwa akato mu burezi nk’icyemezo cyiyongera ku cyemezo cy’urukiko.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeli 2019 ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yagarutse kuri iki kibazo cy’abagabo n’abasore batera inda abangavu,ababwira ko bakwiye kureka iyi ngeso.

Yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikabije bityo inzego zose zigomba kugihagurukira.

Ati “Hari ikibazo dufite dushaka kurwana na cyo kuko kimaze kudutera ubwoba; aba bana b’abakobwa mureba hano mubitondere kuko ni ntakorwaho. Ibyo bintu byo gusanga abana bacu bafite imyaka 14; 15; 16 batwite bigomba guhagarara.”

Yagiriye inama abagabo bafite ingeso yo gusambanya abangavu abasaba kubireka.

Ati “Mwa bagabo mwe nimutagura ingufuri ngo mufunge ibyo mufunga, twaziguze turaza kubibafungira; mubyumve neza n’amatwi yanyu yose. Mubihorere kuko ni ntakorwaho.”

Mu Rwanda hose imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa Muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337; mu 2018 baba 19,832; na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Robert Kuya 1-10-2019

Oya rwose uwo akwiye gufungwa burundu kuko ni igisebo ku muryango nyarwanda. Ibaze ariko ngo umwana w’imyaka 14??? C’est formidable!!!!!