Abadepite banze itegeko ryirukana abakozi ba Leta bafunzwe amezi abiri

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko banze umushinga w’itegeko ryirukana abakozi ba Leta mu kazi mu gihe bakatiwe igifungo kiri hejuru y’amezi abiri.

Uyu mushinga uteganya ko umukozi wese wa Leta ukatiwe igifungo kirenze amezi abiri, ahita asezererwa mu kazi agasimbuzwa undi.

Ubusanzwe, umukozi wa Leta agomba gukatirwa igihano kirenze amezi atandatu mbere yo kwirukanwa byemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yavuze ko iyo umuntu amaze amezi arenze abiri adakora, yishyurwa kandi adasimbuzwa, bihombya Leta amafaranga ndetse n’inshingano yari afite zikadindira.

Aha rero ni ho Leta ihera yifuza ko iki gihe kigabanuka, umukozi ukatiwe amezi arenze abiri agasimbuzwa kugira ngo adakomeza kuyihombya.

Icyifuzo cya Leta ariko cyaburijwemo mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’aho abadepite banze ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera ko kiba ihame kikubahirizwa.

Mu badepite 79 bari mu Nteko Ishinga Amategeko, 39 baritoye, batandatu ntibaritora mu gihe abandi 33 bifashe, naho ijwi rimwe riba imfabusa.

Depite Madina Ndangiza yagize ati “Igitekerezo cyacu ni uko umuntu yakurwa ku mwanya wa Leta ari uko yafunzwe amezi atandatu.”

Minisitiri Rwanyindo we ahamya ko icyo Leta yatekereje gifite ishingiro, ati “twumvaga amezi abiri yaba akwiriye.”

Komisiyo y’Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye kongererwa igihe kugira ngo ikomeze gusuzuma uyu mushinga mbere yo kuwugarura mu Nteko kugira ngo wongere utorerwe.


Abadepite banze umushinga w’itegeko ryirukana abakozi ba Leta bafunzwe amezi abiri

SRC: IGIHE

Sheikh yasezeye muri Islam ashinja Mfti w’u Rwanda kumufungisha no kumufatiraho imbunda, umuhungu wa Kayibanda Gregoire wapfuye, igisasu cya ’Grenade’ cyaturikanye umwana kikamwica, Ishyaka Green Party ryamaganye icyemezo cya Leta cyo kwigisha mu Cyongereza n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo