Abadepite bagiye gucukumbura ukuri kuri miliyoni zisaga 200 Frw leta yahombejwe mu manza n’abakozi

Abagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bagiye gutangira gucukumbura ukuri ku mafaranga miliyoni 224 z’Amanyarwanda leta yahombye, binyuze mu manza n’abari abakozi bayo.

Ibi biri muri gahunda yatangiye ku wa Kabiri yo gusuzuma raporo ku bikorwa by’umwaka wa 2017/18 bya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC).

Abadepite bagaragaje ko nubwo amafaranga guverinoma yahombye binyuze mu manza n’abakozi ba leta yagabanutse akava kuri miliyoni 524 Frw mu myaka itatu yikurikiranya uhereye mu 2015, hari byinshi bikwiye gukorwa mu kwirinda kuba iki gihombo cyabaho.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Depite Muhongayire Christine, yatangaje ko abayobozi b’ibigo byagaragayemo ibibazo mu micungire y’abakozi babyo bazahamagazwa kugira ngo basobanure uburyo amakosa yakozwe.

Ati “Tuzakora nka Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) ku bakozi ba leta kubera ko twabonye iyi raporo ikubiyemo byinshi.”

Muhongayire yatangarije The NewTimes ko igihombo kigaragara muri raporo ya PSC kigaragaza amakosa yakozwe n’ibigo bitandukanye, kandi nyuma y’ubucukumbuzi bazashyikiriza Inteko ibyo babonye nayo ikabigeza kuri Minisitiri w’Intebe.

Ati “ Tuzabaza ibigo byagaragayemo amakosa, na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo hasobanurwe uko amakosa yakozwe. Tuzashyira imbaraga mu itegeko ku kugaruza umutungo wa leta, kugira ngo ariya mafaranga abe yagaruzwa.”

Mu kwirinda ko leta yakomeza kugira iki gihombo, Muhongayire avuga ko bazibanda ku gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo.

Perezida w’inama y’abakomiseri ba PSC, Habiyakare François, yagaragarije Inteko ko mu kwirinda ko amakosa nk’aya yakongera kubaho, ibigo bya leta bikwiye gushyira mu bikorwa inama biba byagiriwe n’iyi Komisiyo kuko kutazubahiriza bigira izindi ngaruka zikomeye.

Yakomeje avuga ko kandi abagize uruhare mu makosa yatumye leta igira igihombo bagakwiye kubiryozwa.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera yatanzwe mu Ukwakira 2015 avuga ko abakozi ba leta batuma guverinoma ihomba amafaranga bagomba kuyishyura.

Imibare yatanzwe na OSC igaragaza ko hagati ya 2015-2017, hagaragaye imanza 83 abakozi 147 barezemo ibigo 43 bya leta. Muri zo guverinoma yabashije gutsinda 30 gusa.

source :Igihe.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo