Ababyeyi barashaka kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Kuwa gatatu wiki cyumweru, Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana, bamwe mu bana basaba ababyeyi kubarengera no kubahiriza ubureganzira bwabo.

Mu Rwanda haracyaboneka ibibazo byugarije abana, birimo ibituma bakurira mu mibereho mibi, inatera bamwe mu kuba inzererezi.

Gusa ariko hari bamwe mu babyeyi bavuga ko kutita ku nshingano zo kurera abo babyaye, ari yo ntandaro yibibazo bibangamiye abana ndetse nimibereho yabo.

Umwe yagize ati:Nawe se, hari ababyeyi twirirwa dushaka igitunga abana nti twite ku burere bwabo. Gusa dukwiye kwikubita agashyi.”

Uyu munsi mpuzamahanga wumwana, usanze bamwe mu bana bo mu Rwanda, hari uburenganzira bifuza guhabwa nababyeyi.

Umwana witwa Gikundiro Keza Oraga yagize ati: Turasaba ababyeyi bacu kuduha uburenganzira bwacu, tukiga, tugaburirwa, banaturinda abaduhohotera.

Kugirango uburenganzira bwumwana bwubahirizwe, Mme Jannette Kagame asanga hari bimwe mu bibazo abayeyi bakwiye kuvugutira umuti, birimo ikijyanye nigwingira.
Yagize ati: Babyeyi dukwiye kurushaho kwita ku bana bacu, cyane cyane tubagaburira inyo yuzuye tubarinda igwingira.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abana baba ku muhanda bangana 2882.
Umunsi mpuzamahanga wumwana, ukaba warashyizweho numuryango wabibumbye mu mwaka wa 1954, hagamijwe kurengera umwana, no guharanira ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo