Ababyeyi  ba Cyuma Hassan bavuze amagambo akomeye ku ifungurwa  rye

Ku Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021 nibwo Umunyamakuru wa IshemaTV , Niyonsega Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yagiye gusura ababyeyi be nyuma yo kumara igihe kingana n’umwaka batabonana dore ko yari amaze hafi umwaka afunzwe nyuma akaza gufungurwa urukiko rumugize umwere .

Cyuma Hassan akigera ku ivuko Mudugudu wa Kirwa ,Akagari ka Butereri,Umurenge wa Busengo,Akarere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru yakirijwe impundu ,indirimo zo gushima ndetse hasomwa n’ivanjili yo kumuha ikaze mu muryango.

Se wa Cyuma Hassan nyuma yo kongera kubona umuhungu we yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko yishimye cyane ndetse ko kuba umwana we yarafunzwe yabyakiriye nk’agahinda gusa ngo byari ibintu byo gushuhanya ati’’ baje gukora iperereza inahangaha ,njyewe mu muryango wacu nta muntu ukora politiki’’

Akomeza avuga ko kuba Cyuma Hassan yarafunguwe akagirwa umwere byose ari ubuyobozi bwiza bureba kure ndetse butarenganya ,ashimira Perezida Kagame anamwifuriza kuramba ku ngoma.

Ngo ku bijyanye no kuba Cyuma Hassan yarashinjwaga icyaha cyo kwiyita umunyamakuru kandi atariwe ,Se yavuze ko umuhungu we yakoze kuri RC Musanze ndetse agakora no kuri Radio Rwanda bityo ko atari gukora kuri ibi bitangazamakuru atari umunyamakuru.

Nyina wa Cyuma we avuga ko akimara kumva ko umuhungu we yatawe muri yombi yabaye nk’ukubiswe n’inkuba gusa ngo kuba yarafunguwe abishimira ubuyobozi bwiza bwashishoje.

Abavandimwe ba Cyuma harimo Mushiki we na Mukuru we bavuze ko bishimiye cyane kongera kubona umuvandimwe wabo nyuma yo kumva inkuru y’uko yafunzwe ndetse bakabwirwa amagambo y’urucantege ko ibye birangiye. Ngo ifungurwa rye ni ikimwaro ku babaciye intege mu bihe bibi umuryano wabo wanyuragamo.

JPEG - 229.3 kb

Cyuma Hassan yakirijwe impundu

Niyonsega Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan nyuma yo kongera kubonana n’umuryango we yavuze ko yishimye cyane ndetse ashimira abayeyi batahwemye kumuba hafi ku ntabwe zose z’ubuzima yateye anashimira inshuti n’umuryango.

Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yari amaze hafi umwaka afunzwe, ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumugira umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa aho ku munsi ukurikiyeho yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge(Mageragere ) aho yari afungwiye.

Uyu munyamakuru yaregwaga ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kutubahiriza amabwirizwa ya Covid-19. Yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye yari yaratawe muri yombi tariki 15 Mata 2020.

CYUMA YASUYE ABABYEYI BE BAVUGA AMAGAMBO AKOMEYE... HASOMWE IVANJILI





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 30-03-2021

Birashimishije bambiiii. Nyagasa akomeze bagende imbere mukazi katoroshye.