Ab’I Kigali bakiriye bate kuba amasoko ubu azakora kuri 50%?

Umwe mu myanzuro mishya ya leta y’u Rwanda mu kurwanya Coronavirus ni ukugabanya abacururizaga mu masoko n’amaduka manini (malls) ku gipimo cya 50% mu murwa mukuru Kigali, bakajya basimburana.

Ni nyuma y’uko imibare yo mu minsi irindwi ishize ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu gihugu habonetse abantu 981 bashya banduye, benshi muri bo babonetse mu masoko i Kigali.

Abacururiza mu masoko i Kigali baribaza uko ibi bizakorwa, n’igihe bizatangirira kitavugwa n’iri tangazo. Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baribaza igihe bizatangira kubahirizwa.

Dushime Immaculée wacururizaga i Nyabugogo mu isoko rizwi nko kwa Mutangana ryafunzwe, ubu acururiza aho bimukiye hitwa "Ku giti cy’inyoni" uri gusohoka muri Kigali ugana mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yabwiye BBC ko yazindutse kare cyane ajya gucuruza, ari nako agenda yumva Radio ngo amenye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yari yumvise ko yateranye ejo ku wa Gatatu. Byatangajwe muri iki gitondo.

Agira ati "N’ubu ndakibaza byinshi, ese bizatangira gukurikizwa ryari? Ko buri munsi njye n’abana banjye dutungwa n’uko nagiye gucuruza nibampagarika iminsi runaka tuzarya iki?"

Kuva isoko yakoreragamo ryafungwa, aho ryimukiye naho haboneka ubucucike bukabije bwateye impungenge benshi ko naho hazakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

Mbere y’iki cyemezo cya leta, abashinzwe ubuzima mu Rwanda bari bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’ubwandu buri kwiyongera mu masoko, n’abantu badakurikiza amabwiriza.

Nta kwinjira no gusohoka muri Kigali muri benshi

Leta yategetse ko "ingendo mu modoka rusange hagati ya Kigali n’izindi ntara zibujijwe".

Imodoka bwite muri iki gihe zemerewe gutwara abantu bacye ugereranyije n’ubushobozi bwazo, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Amasaha abantu bategetswe kuba bageze mu ngo zabo yagaruwe saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu, kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Mu kwezi kwa Gatanu ubwo ayo masaha yari saa moya z’ijoro, hagaragaye ibibazo mu kuyubahiriza kubera ibibazo bisanzweho mu gutwara abantu muri rusange muri uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni imwe.

Mu Rwanda, hari hasanzwe kandi hafatwa abantu benshi barenze ku isaha ya saa tatu bataragera mu ngo zabo, bakarazwa muri Stade cyangwa ku mashuri.

Umwe mu bari batuye i Kigali yahasize ubuzima, abo mu muryango we babwiye BBC ko yakubiswe n’abapolisi bikamuviramo gupfa nyuma y’uko afashwe yarengeje ayo masaha, Polisi ntacyo yatangaje kuri ibyo.


"Ku giti cy’inyoni" ahimuriwe bamwe mu bakoreraga mu isoko ryafunzwe benshi bagaragaza impungenge naho hateye

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo