AU gupima Covid-19 abantu miliyoni 10, bisa nko kwigerezaho

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Afurika n’Isi muri rusange, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) watangije igikorwa kigaragara nk’ikirimo kwigerezaho cyo kongera umubare w’abapimwa Coronavirus muri Afurika.

Intego ya AU ni uko mu mezi ari hagati y’abiri n’atatu ari imbere umubare w’abapimwe Coronavirus ugera kuri miliyoni 10.

Kugeza ubu, abantu barenga 160,000 bamaze kwemezwa ko banduye Coronavirus muri Afurika, muri bo abagera ku 4,600 imaze kubica.

Ariko impuguke zifite ubwoba ko kuri uyu mugabane hashobora kuba hari abantu benshi bagendana Coronavirus batabizi kubera ubushobozi buri mu buri hasi cyane bw’ibikoresho byo kuyipima.

Ikigo nyafurika cyo kurwanya no kwirinda indwara gitangaza ko kugeza ubu hamaze gupimwa abantu bagera hafi kuri miliyoni 2,4 muri Afurika.

Ariko ubu iki kigo kirashaka gukuba uwo mubare inshuro eshatu mu byumweru biri imbere, bivuze ko icyo gihe 1% by’abaturage b’Afurika baba bamaze gupimwa.

Ibyo byatuma Afurika igira ishusho igaragara kurushaho yuko iki cyorezo gihagaze kuri uyu mugabane.

Ku ruhande rumwe, kuba muri Afurika umubare w’abapimwa ukiri muri imwe mu mibare iri hasi cyane ku isi, byatewe n’ikibazo kiri rusange ku isi cy’ubucye bw’ibikoresho byo gupima Coronavirus.

Ariko uburyo bushya bwa AU ubu bugiye kujya buha buri gihugu cyo muri Afurika amahirwe angana yo kubona ibyo bikoresho.

Iyo gahunda ya AU ikubiyemo no gutanga amahugurwa ku bakozi 100,000 bo mu rwego rw’ubuvuzi no kohereza abandi bagera hafi kuri miliyoni imwe mu bikorwa byo gufasha gutahura abahuye n’abanduye Coronavirus.


Uyu muntu uri gufatwa ibipimo ngo bamusuzume Coronavirus

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo