ANDI MATEKA: Rayon muri 1/4 cya Cofederation Cup

Nyamirambo – Rayon Sports ikoze andi mateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda itsinda Young Africans yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa maze Rayon yinjira muri 1/4 cya CAF Confederation Cup izamukanye na USM Alger nayo yatsinze Gor Mahia.

Imvura ntiyari yoroshye ariko abafana ntiyabaciye integeImvura ntiyari yoroshye ariko abafana ntiyabaciye intege
Imvura ntiyabujije abantu ibihumbi kuzura stade ya Kigali i Nyamirambo, n’imitaka bitwikiriye imvura idakuraho, abandi bo bayihangaye bayiha abitugu bitangira gufana ‘Gikundiro’ yabo ngo ikore amateka.

JPEG -
Imvura ntiyari yoroshye ariko abafana ntiyabaciye intege

Ntibyatinze ngo Rayon ibashimishe, yiniye mu mukino neza igerageza guhanahana neza no gusatira byatanze umusaruro ku munota wa 18 Bimenyimana Bonfils Caleb atsinda igitego ari mu Nguni uvuye ku izamu rya Young Africans abanje guhigika myugariro Kevin Yondani.

Rayon yayoboye igice cya mbere mu guhererekanya neza no gukora uburyo bwo gutsinda igitego nubwo igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego kibonetse ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports nabwo yakomeje kuyobora umupira ihererekanya inacenga neza, ibona koruneri zigera kuri enye n’uburyo bwiza bubiri bwo gutsinda ariko ntibatera mu izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports yagabanyije umurindi n’imbaraga, abafana bamwe bakomeza amasengesho, Yasin Mugume nawe asimbura Bimenyimana Bonfils.

I Alger muri Algeria Gor Mahia ntiyabashije kuhivana kuko yatsinzwe na USM Alger ibitego bibiri ku busa bituma iyi kipe ariyo izamukana na Rayon Sports muri 1/4 cy’iri rushanwa rya Confederation Cup.

Muri iri tsinda:

USM Alger 11 Pts
Rayon Sport 9Pts
Gor Mahia 8Pts
Yanga 4Pts





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo