AMAFOTO: Abaturage beretswe 4 bakekwaho guhungabanya umutekano i Rusizi

Abantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bimaze iminsi bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, birimo na grenade yatewe mu Mujyi wa Rusizi mu mpera z’icyumweru gushize beretswe abatuye aka karere.

Aba bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe FLN na MLCD.

Bavuga ko binjijwe ba bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze.

Aba bagabo bakaba banafatwanwe imbunda n’amasasu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano wabo.

Umunyamakuru wacu uri i Rusizi aravuga ko ubu ikigezweho ari uko abo bagabo uko ari bane bagiye kwerekwa abaturage b’imirenge ya Mururu na Nyakarenzo.

Mu bihe bitandukanye, muri iyi mirenge hatwitswe inyubako n’imodoka ndetse izindi barazirasa. Byabaye inshuro 4.

Mu murenge wa Mururu ni ho kandi hataburuwe imbunda 4 ,amasasu na gerenade ndetse ni ho havukwa uwo bagenzi be bakomeje kugaragaza nka nyirabayazana wabashoye muri ibyo bikorwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo