ADEPR yashyizeho uburyo abakirisito batura amaturo ariko badateranye

Nyuma yo kubona ko hari Abakirisito bashobora gukenera gutura amaturo bakomeza gushyigikira umurimo w’Imana by’umwihariko no muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus/COVID-19, Ubuyobozi bw’Itorere rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), bwabwiye abakirisito baryo ko muri ibi bihe byo kudateranira mu nsengero hari uburyo bashobora kwifashisha batanga ituro ryabo burimo Mobile Money, Aitel Money ndetse n’agasanduku kaba mu nsengero.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri Torero riri mu y’afite abayoboke benshi mu Rwanda, Rev Pasitori Karuranga Ephrem, ivuga ko ubu buryo buje korohereza abayoboke baryo gushyigikira umurimo w’Imana.

Iri tangazo rivuga kandi ko nubwo abakristo batabasha guteranira hamwe mu nsengero, ariko bashobora gukoresha uburyo bukurikira batanga ituro ryabo.

1. Gukoresha uburyo bw’Umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero);
2. Gukoresha uburyo bwa Konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo;
3. Gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money.

Uburyo bwa mbere bwo gukoresha agasanduku kaba mu rusengero busaba abakristo kujya mu rusengero gutura ariko batagiye guterana.

Ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zisaba abaturage kudakora ingendo zitari ngombwa ndetse Guverinoma yagennye ingendo zishobora kwemerwa nko kujya kwivuza, kujya guhaha, ndetse n’abatanga izi serivisi z’ibanze.

Izi ngamba zashyizweho mu mpera z’icyumweru gishize, zisaba abantu kudasohoka mu rugo muri ibi bihe by’ibyumweru bibiri keretse baramutse bagenzwe na ziriya serivisi zitarimo kujya gutanga ituro.


Itangazo rivuga uburyo ADEPR yashyiriyeho Abakirisito bwabafasha gutura bakomeza gushyigikira umurimo w’Imana muri iki gihe guterana bitemewe

Abari gusenyerwa mu Kagari ka Nyarutarama bati "Bazane imbunda baturase, ngo ntibakitaye kuri Coronavirus yugarije u Rwanda ndetse n’Isi, ngo COVID-19 ni ibyo bari gukorerwa, indwara twayihinduye ibingibi, ntabwo indwara tukiyitayeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ntihemuka J M V Kuya 23-03-2020

Birakwiriye ko ubuyobozi bw’idini ya adepr bufata iyambere bubaza buti :dukoriki kugirango bene data baciriritse babeho tubigizemo uruhari.ndavuga babandi babaho kuko basohotse.ibyamaturo byo tuzabijyamo Imana nitwongerera iminsi yo kubaho.

Innocent Kuya 23-03-2020

Turabashimiye KO mutwibukije KO amaturo Ari ngombwa. ariko siyo yihutiwe ESE abakristo bacu bakennye batakibona uburyo bwo guca ikiraka I torero rirabamarira iki?Ntidukunde amaturo NGO twange abayatura mureke turwanye corona virus izindi nyungu zizaze nyuma.Abazerera ubu mubakristo babashakamo amaturo nge numva bitemewe.