ADEPR ishami rya Uganda yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

ADEPR ishami rya Uganda yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo imiyoborere bivugwa ko ishingiye ku bunyangamugayo buke ariko kandi inyandiko zaryo zikaba zinagaragaza ko riyobowe n’Umucuruzi ufite ubwenegihugu bwa Uganda.

Binyuze mu nyandiko dufitiye kopi, bigaragara ko Itorero ADEPR Pentecostal Church International Uganda, rihagarariwe mu mategeko na Pasitori Karangwa John, Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, ariko izo mpapuro zo zigaragaza ko Past Karangwa John afite ubwenegihugu bwa Uganda, kandi akora ubucuruzi.

Ikinyamakuru Panorama kimaze kubona izi nyandiko, cyatangiye ubucukumbuzi igisubizo cyashoboye kugeraho ni uko ADEPR Pentecostal Church International Uganda, nk’uko bigaragara ku ibaruwa yandikiwe ushinzwe imiryango itari iya guverinoma muri Uganda, isaba ubuzimagatozi bwo gutangiza umuryango utegamiye kuri guverinoma (NGO) witwa ADEPR Pentecostal Church International Uganda, yashyizweho umukono na Pastor Karangwa John, kuri iyo baruwa akaba ari we uhagarariye uwo muryango mu mategeko.

Uyu muryango utegamiye kuri Guverinoma, ADEPR Pentecostal Church International Uganda, bigaragara ko washinzwe n’abantu bakora ubucuruzi busanzwe barimo Karangwa John, Mbirindente John, Asiimwe Polinal na Mukamurenzi Angelique bose bafite ubwenegihugu bwa Uganda kandi babarizwa ku gasanduku k’iposita 34285 Kampala, nk’uko bigaragara ku nyandiko y’ushinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi n’imiryango itari iya Leta muri Uganda, yemeza ihindura ubuyobozi bw’itorero.

Past. Karangwa John ni Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, akaba yarandikishije ADEPR Pentecostal Church International Uganda nk’Umuyobozi uhagarariye imbere y’amategeko umuryango mu karere (Regional Representative), itorero rifite ikicaro Kibuye Ndeeba/LCI Kizito Zone, Rubaga Division, Akarere ka Kampala.

Mu kumenya amakuru y’imvaho k’uwaba ahagarariye mu mategeko ADEPR Pentecostal Church International Uganda, mu kiganiro Past. Karangwa John yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Panorama, yiyemereye ko ari we uri mu nyandiko zemewe n’amategeko muri Uganda, ariko bari mu nzira zo kubihindura hakandikwamo Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda.

Agira ati “Naje mu Rwanda mvuye muri Uganda, ari na ho nari umuyobozi wa ADEPR. Ubu hari undi ariko impapuro ntitwigeze tuzihinduza. Turategura uburyo twazahinduza hakandikwamo Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda.”


bivugwa ko byaba bishushanya ko mu minsi ya vuba, Past. Karangwa John ashobora kwegura mu buyobozi bwa ADEPR mu Rwanda, akajya kuyobora itorero rye rya ADEPR Pentecostal Church International Uganda, kuko yanagaragaje ko ari we urihagarariye mu rwego rw’amategeko akaba n’umwenegihugu wa Uganda.

Ku bijyanye n’uko ari na we uyoboye ADEPR Pentecostal Church International Uganda, ariko impapuro zigaragaza ko afite ubwenegihugu bwa Uganda kandi akaba ari n’umucuruzi, kandi hibazwa niba afite ubwenegihugu bubiri, Past Karangwa yagize ati “Nta bwenegihugu bundi mfite. Reka reka ibyo ntabyo nzi n’izo mpapuro ntazo nzi…!”

Kuba hari ibaruwa yandikiwe Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, isaba ko abayobozi ba ADEPR Pentecostal Church International Uganda beguzwa mu nshingano, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Past Karangwa John, yatubwiye ko atazi iyo baruwa, kandi byasubizwa n’Umuvugizi kuko atamuhaye uburenganzira.

Twagerageje gushakisha Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ariko igihe cyose twamuhamagaye ntiyashoboye kwakira telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa twamwoherereje ntacyo yigeze adusubiza, ariko igihe cyose azemerera kuduha amakuru kuri iki kibazo tuzayatangaza.

Mu kwezi Mata 2015, itorero ADEPR ryo mu Rwanda ryaguye amarembo rishinga ishami ryaryo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ariko ukuriwe n’uyoboye ADEPR mu Rwanda.

Nyuma uwo mushumba yaje kuvugwaho imikorere mibi asimburwa na Rev. Ntakirutimana Theoneste, na we ubu uri mu mazi abira kuko bamwe mu bakirisito bamutunga agatoki mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, uturere, urwangano no gucunga nabi umutungo w’itorero nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 22 Gashyantare 2019, yandikiwe umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, ishyirwaho umukono n’abanyetorero n’intumwa z’abakirisito ba ADEPR ishami rya Uganda.

Muri iyo baruwa yavuzwe haruguru, abanyetorero n’intumwa z’abakirisito ba ADEPR Pentecostal Church International Uganda, basaba ko Rev. Ntakirutimana Theoneste, Rev. Bazatoha Faustin, Ev. Namuddu Esther, Mukamurenzi Angelique na Diakoni Musinga Antoine beguzwa ku nshingano bahawe zo kuyobora itorero kuko barihinduye iryabo.
Source Panorama.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 12-03-2019

Ndumva bitoroshye ahubwo nukuri badutabare kuko batangiye gutenga abantu ngomuburyp bwo kwihorere

Umwuka w’lmana waragiye aho batanga igaburo ryera bakavugako arumupfu tugiye kwegera

Mutabare kuko urugamba ruri munzira pe