ADEPR igiye kuyoborwa n’umugore mu gihe hagishakishwa uyiyobora by’inzibacyuho

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero nyuma y’ibibazo bimaze iminsi birivugwamo.

RGB yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z’ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo biri muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru mu itorero barebana ay’ingwe.

Umwotsi w’ibibazo byo muri ADEPR wagaragaye mu mpera za Kamena 2020 ubwo Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y’amezi umunani ari mu gihome aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo.

Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Kuva icyo gihe, umubano wa Rev Karuranga na Rev Karangwa wajemo urunturuntu ndetse bigera no hanze y’itorero kugeza ubwo batangiye gushinjanya kumena amabanga y’itorero no gukoresha imbaraga z’ubuyobozi barenganya abandi.

Nyuma yo kubona umwuka mubi wakomeje gututumba mu itorero, RGB yanzuye gukuraho abagize inzego z’ubuyobozi muri ADEPR.

Itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Gatanu ryashyizweho umukono n’Umukuru wayo, Dr Usta Kaitesi rivuga ko aba bayobozi bakuweho mu nyungu za ADEPR n’abanyamuryango bayo.

Rigira riti "Ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 2 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi. Ihaye Madamu Umuhoza Aurélie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho.’’

Umuhoza Aurélie wahawe gukurikirana imicungire y’abakozi asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.

RGB kandi yamenyesheje ko izagena uburyo ADEPR izayoborwa mu gihe cy’inzibacyuho. Musabwe gutegura ihererekanyabubasha rizakorwa ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2020.

Biro Nyobozi yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem yagiyeho ku wa 17 Werurwe 2018 nyuma y’amatora yabereye kuri Dove Hotel. Yasimburaga iyari imaze amezi icyenda iyoboye mu buryo bw’inzibacyuho.

Yari igizwe n’Umuvugizi, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iyamuremye Kuya 4-10-2020

reka zigirishuti abayobore niwebazize imana yabirebaga

iyamuremye Kuya 4-10-2020

reka zigirishuti abayobore niwebazize imana yabirebaga

Venuste Kuya 4-10-2020

Ngaho da!!!bwabuhanuzi bwa Riziki Buhise bubasohorerahose? ngaho abavugako yavangiwe nimwongere!!! ibyejejwe byimana mwamaze kubiha abatabikwiye n’Imaragarita zanyu mwazihaye abatari banyirazo ingaruka nizi vuruguvurugu muri ADEPR kandi inda nini yibifranga bahembwa niyo ituma bahora muri bombori bombori.

Venuste Kuya 4-10-2020

Ngaho da!!!bwabuhanuzi bwa Riziki Buhise bubasohorerahose? ngaho abavugako yavangiwe nimwongere!!! ibyejejwe byimana mwamaze kubiha abatabikwiye n’Imaragarita zanyu mwazihaye abatari banyirazo ingaruka nizi vuruguvurugu muri ADEPR kandi inda nini yibifranga bahembwa niyo ituma bahora muri bombori bombori.

Hiii Kuya 2-10-2020

Niriyoborwe n’umugore nyine.

Code mugira ngo umugore ntiyahabwa inshingano z’umushumba...

hhhhhjjjk!!!
None araje abayobore mwabishaka mutabishaka. Uko niko bigenda iyo umuntu yiyambuye agaciro...
Uko niko bigenda iyo Imana ihaze ibintu.

Imana iheruka kutubwira ko igiye kwambura abashumba badakunda intama, baziriye, izindi bakazica izindi bakazigurisha, maze ikaziha abashumba bakunda intama. None ntihashize n’ukwezi.

Ndizera ko Imana yiyiziye, igatunganya Itorero ryayo. No mu yandi matorero murarye muri menge. Opération y’Imana yatangiye.