ADEPR: Reverand Sebadende wari umushumba akagirwa umuyobozi w’umudugudu ngo byaramutunguye!

Ku wa Gatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018, nibwo Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka mu bashumba b’indembo, aho bamwe bazamuwe mu ntera, abandi bakamanurwa barimo Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga Ururembo rw’Amajyepfo wagizwe Umuyobozi w’Umudugudu gusa akavuga ko yatunguwe n’uyu mwanzuro.

Guhinduranya abapasiteri n’abashumba birasanzwe, ndetse mu nshingano barahirira harimo no gukorera ivugabutumwa aho bazoherezwa hose.

Mu mpinduka zakozwe abakirisitu ba ADEPR bikije cyane ku kumanurwa kwa Rev. Sebadende Emmanuel wari Umushumba w’Ururembo rw’Amajyepfo wagizwe umuyobozi w’umudugudu mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bwana Reverand Sebadende Emmanuel wayoboraga ururembo rw’Amajyepfo ngo yatunguwe no kumva umwanzuro ko yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’ururembo akagirwa umuyobozi w’umudugudu.

Hari bamwe mu Bakirisitu bagiye bagaragaza ko bikwiye ko bajya basobanurirwa impamvu Pasiteri yamanuwe mu ntera.

Icyakora ku rundi ruhande hari abavuga ko Sebadende yaba yarazize amakosa yakoze mu micungire y’umutungo nubwo we avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Umubavu.com washatse kumenya uko Reverend Sebadende Emmanuel yabyakiriye maze avugana kuri Telefoni ngendanwa n’umunyamakuru ukorera mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko nawe byamutunguye ariko ko byose ari umurimo w’Imana.

Yagize ati "Burya hari ibintu bitungura umuntu, sinabura kuvuga ko nanjye byantunguye ariko ntacyo byose ni umurimo w’Imana".

Umunyamakuru yamubajije niba bitagereranywa na ya mvugo imenyerewe kuvugwa na bamwe mu Banyarwanda bagira bati "Gukura nk’isabune"asubiza agira ati "nta gukura nk’isabune mu Mana bibaho, ahubwo Imana ikora ugushaka kwayo akaba aribyo byabaye".

Umunyamakuru kandi yamubajije ko iri shyirwa ku mwanya w’umudugudu ntaho byaba bihuriye n’amakosa yaba yarakoze avuga ko ibyo atabizi ko ubwo hari impamvu kuko abareberera itorero ariko babibonye mu bushishozi bwabo.

Nyamara aganira n’Ibyishimo Rev Sebadende yarirekuye aho yavuze ko icyo umuntu atakwiha abyakira gutyo ndetse ko iyo umuntu apfushije abyakira atyo, bikagaragaza ko mu by’ukuri atishimiye iri manurwa mu ntera bene aka kageni.

Yagize ati: “Sinamenya ikiri mu mutima w’ababikora, biri mu nshingano zabo kandi kubikora ni uburenganzira bwabo, Icyo umuntu atiha aracyakira……ibyo ni ubushake bwabo nk’uko biri mu nshingano zabo. Ni nk’uko wakwambara ipataro mu gitondo, saa sita ukayikuramo na nimugoroba ukambara indi, ubwo rero nta muntu wakubaza ngo kuki wahinduranyije kandi abandi bayambara kugeza nimugoroba.”

Yavuze ko nk’uko umuntu apfusha akabyakira akihutira kugura isanduku yo gushyinguramo, na we ari ko agomba kwakira impinduka zikomeye zabaye mu nshingano ze.

Ati: “Iyo umuntu apfushije icyo ushaka ni isanduku yo gushyinguramo, ntabwo wavuga ngo ntabwo ndibubyakire, utabyakiriye se ngo umushyingure wabana n’umurambo ukazabora ukakunukira?”
Ururembo rw’Amajyepfo rwayoborwaga na Rev Sebadende rwahawe Rev Kalisa Emmanuel wari umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa Kigali, maze Ururembo rw’umujyi wa Kigali ruhabwa Rev Kamanzi Callixte wari umushumba w’ururembo rw’Iburasirazuba wungirije.

Umwanya Rev Kamazi Callixte yari arimo wahawe Rev Ndikubwimana Geofrey wari umushumba w’Itorero ry’Akarere rya Muhanga, naho Rutayisire Pascal wari umushumba wa Paruwasi ya Runda muri Kamonyi agirwa umushumba w’itorero ry’Akarere ka Muhanga.

Twabibutsa ko uyu mwaka wa 2018 wabaye umwaka w’urusobe rw’ibibazo bikomeye mu itorero ADEPR birimo ifungwa ry’abari abayobozi baryo gusa mu minsi ishize bagizwe abere n’urukiko ku byaha baregwaga birimo gukoresha nabi umutungo w’itorero, hasigara hibazwa niba bazasubizwa inshingano. Icyo gihe kandi abayoboye itorero bumvikanye mu majwi bavuga ko bagiye kujuririra iki cyemezo cy’urukiko kuko batishimiye imikirize y’urukiko.

Tubibutse kandi ko iyi gahunda yo guhinduranya abayobozi mu itorero rya ADEPR yatangijwe n’aba bari abayobozi b’iri torero, ingingo idakunze kuvugwaho rumwe na bamwe mu Bakirisitu bavuga ko abayobozi bashya badakwiye gukomeza mu murongo w’aba bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
NTAKIDASANZWE Kuya 3-01-2019

Ariko ubundi njye numva uwariwe wese ndetse na SEBADENDE yagombye kubyumva:none se hari uwaremewe kuyobora hejuru gusa, ubundi se abayobora imidugudu bo s’ABAKOZI b’IMANA? gusa niba yabagayaga cg akabapinga nawe niwe yumve uko bimera.

Skillful Kuya 27-12-2018

Uyu mugabo n’umuhanga cyane nakurikiye ukuntu asubiza mubihe bitandukanye akoresha amagambo y’ubuhanga, ndibuka haraho yagize ati: nyir’umuringa iyo aje umuha akaboko, aha arababwiye ati byarantunguye ariko ngomba kubyakira yongeraho ati iyo upfushije umuntu mberey’ibindi ushaka isanduku ugashyingura uwapfuye

Skillful Kuya 27-12-2018

Uyu mugabo n’umuhanga cyane nakurikiye ukuntu asubiza mubihe bitandukanye akoresha amagambo y’ubuhanga, ndibuka haraho yagize ati: nyir’umuringa iyo aje umuha akaboko, aha arababwiye ati byarantunguye ariko ngomba kubyakira yongeraho ati iyo upfushije umuntu mberey’ibindi ushaka isanduku ugashyingura uwapfuye