ADEPR: Kumvikana n’ikinyamakuru Umusingi byahinduye isura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, ni bwo habaga urubanza rw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR riregamo ikinyamakuru UMUSINGI guharabika Itorero ko rikorana n’abagambanira igihugu.

Ni urubanza rwaje nyuma yuko ADEPR imaze kubona inkuru yanditswe n’iki kinyamakuru yavugaga ko ADEPR ikorana n’abagambanira igihugu, iri torero ryahise ritanga ikirego mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) ari narwo rufite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo nk’uko bigenwa n’itegeko no 2/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 rivuga ku kwigenzura kw’itangazamakuru mu Rwanda.

Imbere y’abanyamakuru bitabiriye uru rubanza barimo n’abasanzwe bakorana na Gatera Stanley, nyiri iki kinyamakuru UMUSINGI ADEPR ishinja kuyiharabika, abakomiseri ba RMC bafatanyije n’umunyamabanga Mukuru wa RMC, Mugisha Emmanuel, batangiye basobanura impamvu y’ikibazo cyabahurije aho.

Basobanura ko umuzi w’iki kibazo, ari inkuru ivuga ko abayobozi ba ADEPR bashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR ari na we wari urihagarariye, yavuze ko yashegeshwe n’amagambo mabi yasomye muri iki kinyamakuru yavugaga imikoranire iri hagati ya ADEPR n’abagambanira igihugu batuye hanze y’igihugu cyane cyane umutwe w’iyi nkuru waharabikaga itorero ryabo (Umutwe w’iyi nkuru wagira uti "Abayobozi ba ADEPR barashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu").

Yongeyeho ko yababajwe nuko ADEPR yasabye UMUSINGI kwandika indi nkuru ivuguruza iya mbere ndetse agasaba imbabazi akabyanga.

Uwari uhagarariye ADEPR muri uru rubanza ati "Twababajwe n’ibyanditswe mu nkuru baharabika ADEPR noneho tumusabye kwandika indi nkuru ivuguruza iya mbere, arabyanga. Ese ubwo abasomyi be babyakiriye bate koko?". 

Abakomiseri bagaragaje ko nyuma yo kwitegereza ibyanditse mu nkuru basanze ikinyamakuru cyaratandukiriye ibyo itegeko riteganya, nk’ihame rya 1 n’irya 2.

Bakomeje bavuga ko uwanditse inkuru atayitohoje neza ngo anahe ijambo abo ivugaho mbere yo kuyisohora.

Bityo rero basanze yarongeye guhohotera ihame rigenga imyitwarire y’abanyamakuru rya 11 na 14 rivuga ku makabyankuru y’amafoto ndetse n’amashusho. Ntiyatinda guhita asohora indi yise igitekerezo yasaga nk’iterabwoba.

Uregwa abajijwe niba afite ibimenyetso bigaragaza ko ADEPR ikorana n’abagambanyi , yarabyemeye ariko yirinda kubigaragaza.

Abazwa niba hari umuyobozi ndetse n’abo yanditse mu nkuru ye yavuganye na bo, yatangaje ko yakoresheje Telefone abahamagara na bo bakamuhakanira ko batamuhera amakuru kuri Telefone bityo ko yaza kubasanga aho bakorera bakamuha amakuru.

Gatera warezwe ati "Ntibishoboka, nta tegeko rihanira umuntu gutanga amakuru kuri Telefone, ese ubu wajya i Cyangugu gufata yo amakuru mu gihe hari Telefone, ikindi kandi umuntu ntiyagutega amafaranga ukayanga, ngo uzitege amahoro umusanze iwe".

Nyuma yuko uregwa asanze ADEPR yazanye umunyamategeko yari yiteze ko ari abunzi baje kubunga, yasabye ko bagenzi be bahuje umwuga w’itangazamakuru bahabwa ijambo, anongera gusaba ko ahabwa umwanya wo gushaka umwunganizi.

Nyuma yo kuva mu mwiherero, abakomiseri bagarutse mu byicaro banzura ko basubitse uru rubanza kubera ko basanze icyemezo cye gifite ishingiro ko kunganirwa ari uburenganzira bw’umuntu ntakumirwa.

Uru rubanza rukazasubukurwa tariki ya 26 uku kwezi saa yine za mu gitondo umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUSINGI na we yunganiwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’UMUBAVU, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yari yavuze ko bibajije kuri iyo nkuru anahishura ko bamureze muri RMC.

Yagize ati "Ibyo bintu twarabibonye mu binyamakuru ariko natwe twabyibajijeho, ntabwo mu by’ukuri twamenya icyabiteye ababyandika, uwabyanditse abyandika kuriya ariko natwe twitegute kubaza no kubisobanuza inzego zibishinzwe z’itangazamakuru aho yabikuye n’icyo ashingiraho muri byo mu rwego rwo...rumeze nko guharabikana no gutukana kandi mbona nta shingiro bifite atari byo turi abanyarwanda nk’abandi kandi turi mu Rwanda, dutuye mu Rwanda dukora imirimo isanzwe nk’abanyarwanda bose".

Yakomeza agira ati "Ubwo mu by’ukuri natwe tuzamenya icyo yashingiyeho mu nzego zanyu z’itangazamakuru ubwo tuzamenya icyo yashingiyeho avuga biriya bintu, ni byo turimo kandi ngira ngo twarabisabye ko na we yabidusobanurira neza".

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’umuryango w’ivugabutumwa w’Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Magingo aya rifite abayoboke/abakrisitu barenga Miliyoni ebyiri.


Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga

Uko byari byifashe ADEPR n’umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUSINGI wanditse inkuru bahurira muri RMC:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
karitasi Kuya 13-03-2020

nonese haraho babeshye woe ubwawe karuranga uyobewe ko ufite ifoto urimo usengera mboneko kubupastori kandi uziko yahunze ubutegetsi bwu rwanda ukongeraho naba sanzurwimo uhora ujya guhura nabo

kkkkk Kuya 13-03-2020

iri dini ryahuye n’ibitero bikomeye,ari ibyo hanze ar’iby’imbere muri ryo,kdi byose bikomoka Ku bintu 2,icyambere n’ubutunzi buririmo(amaturo buri wese ashaka gutwara kuko nta control)icya kabili n’umubare munini w’abayoboke/har’abajya bibeshya ko ar’intambara z’abakristo