ADEPR: Asize ibikorwa by’ururembo rw’umujyi wa Kigali bidakora agororerwa ururembo rw’Amajyepfo

Ku itariki 12 Ukuboza 2018, Biro nyobozi ya ADEPR yakoze inama ifata umwanzuro wo guhinduranya abashumba b’indembo. Muri izo mpinduka zakozwe mu bashumba b’indembo, Rev Sebadende Emmanuel wari umushumba w’ururembo rw’Amajyepfo yakuweyo agirwa umukuru w’itorero mu itorero ry’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho Ururembo rw’Amajyepfo rwahawe Rev Kalisa Emmanuel wari umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa Kigali akaba yaragiye hari ibyo anengwa nko kuba Website yarasiza idakora ngo kuko babuze amafaranga yo kuyishyura ngo ikore, gutanga Mutation z’agahimano n’ibindi.

Rev. Pasteur KALISA Emmanuel wayoboraga ururembo rw’umugi wa Kigali asize bimwe mu bikorwa yasanze bidakora nka Website y’ururembo w’umujyi wa Kigali bivugwa ko yari yarabuze ayo kuyishyura ngo ikore, hiyongeraho ko ngo yimuye abashumba bivungwa ko yabikoreraga agahimano kuko ngo yigeze no kubinengerwa mu ruhame.

Impala zararirimbye ngo “Niba utaravuzwe si ibicuma bagucaga, ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana, baba baguhaye Jari wiyongereraho Butamwa na Ngenda”.

Bamwe mu Bakristo bavuga ko batakibona amakuru bari barabamenyereje ubu bakaba nta kizere bafite cy’uko izongera gukora kuko imaze igihe kingana n’amezi atatu idakora.

Rev. Pasteur KALISA Emmanuel, wayoboye ururembo bwa mbere rwa Kabuga, aho ngo yarangwaga na ’munyangire’ ku buryo igihe yayoboraga ngo urwo rurembo hari Paroisse yavuyemo adakandagiyemo yitwa Rutoma yayoborwaga na Rev. MUNYAKANYINYA Emmanuel kubera inzigo nk’uko bamwe mu bakristo babitangarije Umubavu.com.

Yitwa Kamali izina twamuhaye kubw’impamvu z’umutekano we.

Yagize ati, “Rev. Pasteur KALISA Emmanuel, yayoboye ururembo bwa mbere rwa Kabuga, aho yarangwaga na munyangire ku buryo igihe yayoboraga urwo rurembo hari Paroisse yavuyemo adakandagiyemo ndetse ahagarika abari abarimu, nyuma yaje guhabwa Ururembo rw’ Umujyi wa Kigali aho yahagaritse abashumba batagira ingano, ahava ahabwa kuyobora Ururembo rwa Kibungo, aho yavanywe ahabwa kuba Umushumba w’Ururembo wungirije mu rurembo rw’Amajyaruguru, ahava ajya kuba Umushumba w’Ururembo wungirije mu Majyepfo, nyuma yaje guhabwa ururembo rw’amajyepfo , yavuye mu Majyepfo asubira mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali aho yahageze akazana akavuyo katagira ingano, aho yafataga abavugabutumwa akabohereza gukorera kure y’ingo zabo, Abapasiteri (abakuru b’Itorero) ndetse n’abashumba, akabaha mutation z’agahimano, ubwo nyine kukureba akumva atakwiyumvamo ni mutation, wareba ugasanga atari ugutabara umurimo w’Imana ahubwo ari inzika na n’ubu abantu bibaza aho azikura bikabayobera.”

Rev. Pasteur KALISA Emmanuel ubwo yaganiraga n’Umubavu.com yahakanye ko Website idakora maze tumubwira ko twabanje kugenzura niba koko ikora tugasanga idakora maze ahita atubwira ko adahari kandi nta mpamvu yo kumubaza ibyo mu rurembo atakiyobora ahita akupa Telephone ye igendanwa.

Yagize ati “sinshobora gutanga amakuru y’i Kigali kereka iyo uyimbazaho nkaza kuyikubwira […..] ibyiza ni uko twakwegerana nkakubona sinzi n’uwo uri we ntugire ngo ndagukupiye ariko ibyo ni uguharabikana ubajije uwitwa Joel ikinyamakuru cy’ururembo kirakora ubwo rero utangiye kwakira amakuru atariyo ukanayahagararaho ntabwo aribyo”.

Umunyamakuru, Mushumba sinavuga ibyo ntabonye kuko nka Website y’ururembo ntabwo iriho kuko nakoze ubushakashatsi nsanga ntayiriho ngira ngo mbikubazeho ibyo nabigerageje ntabwo ari ibintu ntahagazeho ubuse wayinyereka iriho iri Online?

“Umva amakuru hari ayo ufata, hari ayo udafata ni ibyo nakubwiye ngo ibyiza ni uko twavugana tubonana”

ESE NI MPAMVU KI, YATUMYE KALISA ARIWE USIGAYE MU BAHOZE ARI ABA REGIONAL?

Theophile waganiriye n’Umubavu.com yavuze ko Kalisa usibye iturufu yo gukeza uwimye, gutanga ituro rihagije ku bayobozi cyangwa kuyoboka vuba ugeze ku ngoma, abenshi barabizi ko yitwaza umuntu ukomeye bityo agakomeza aganje ku mwanya we ariko mu by’ukuri nta kintu kidasanzwe uretse ibyo tuvuze haruguru.

Yagize ati, “KALISA yagiye arangwa no gusiga umwiryane no guhindura abakozi ibikange, bityo akigira utinyitse cyane akaba ariyo turufu akoresha mu kuyobora kwe, ngaho ingendo zidashinga kandi agakoresha indege agiye mu bihugu byo hanze, akagenda mu izina ry’Itorero kandi washishoza ugasanga nta nyungu bifitiye itorero ahubwo ari ukugira ngo yibonere amafaranga ya Mission.

Ikindi azwiho ni ugufungisha Abakristo, ingeso imaze kuba karande muri ADEPR, ikindi ni uko KALISA iyo ushishoje usanga nta rukundo agira nk’Umushumba ugasanga rero atujuje indangagaciro za Gishumba.”

Ku itariki 04 Ukwakira 2018, Rev. Sebadende Emmanuel yari yakuwe mu rurembo rw’Iburengerazuba yajyanywe mu Ntara y’Amajepfo none ahise akurwa mu buyobozi bw’ururembo agirwa umukuru w’itorero mu itorero ry’Akarere ka Gasabo, bivuze iki kuba yarasimbuwe n’inshuti ye magara Rev. Pasteur KALISA Emmanuel.

Ubwanditsi bw’umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
manudibango Kuya 4-01-2019

Kalisa Emmanuel kereka niba hari ikindi kidasanzwe akorera ADEPR ariko ubundi nta buyobozi bwe nkurikije uko namubonye none se icyo arakoze mu majyepfo bamugaruye gukora n’iki? ateje akajagari mu mujyi wa Kigali bimuyobe e ngo nasubire mu majyepfo! iyo bapfa kuharekera sebadende nubwo nawe ntacyo yari kuzahamara uretse kwiyemera no kurinda imbehe ye gusa.Ariko byibuze niba nawe n’iyo avuga ubona yagira qualités z’ubuyobozi n’ubwo avangamo ubupagani bwinshi akaba anikundira ifaranga ariko undi ni umunyamujinya ntiwabaza ikibazo ngo agusubize neza yenda kukurya kandi akakurwara inzika.Kandi yigira umurokore Ahaaaaa!!!!!! ariko wagirango hari imisanzu bamwe bashoye muri ADEPR kuburyo badakorwaho!?

Habineza Kuya 3-01-2019

Andika Igitekerezo Hanno Itorero Rigeze Ahakomeye Twehano Barino Kudutukirakuruhinbi Ngo Ibyaha Byosenwakora Ntibindeba Ndashaka Amafranga Gusa Ese Amaf Niyo Twahamagariwe?

Chrison Kuya 3-01-2019

Uyu Kalisa agenda avuga ko muri ADEPR ntawamutinyuka ngo kuko aba représentants Bose uhereye kuri Usabwimana Samuel kugeza kuri Karuranga na karangwa yita abana muri byose,ngo Bose arabahabura ngo niyo bamubonye bahindura ordre du Jour.

Ikindi uyu munyamutima ukomeye nta muntu numwe wigeze amugiriraho umugisha.

Ese kuki ADEPR idakunda amajyepfo kuburyo bahora bayiha aba régionales babafungamutwe?

Umuzi usharira muri ADEPR ugomba kurandurwa.Kalisa nawe yirukanwe ntacyo amaze.

manu Kuya 2-01-2019

Kalisa nanjye nkurikije uko nabonye arakara umuntu abajije ikibazo abayobozi bo hejuru basuye ururembo kandi aribo batanze umwanya w’ibibazo nasanze ashobora kuba ari umugome Imana ifashe abantu bo mu majyepfo kuko maze kubona ntacyo yishe nta n’icyo akijije

mugi Kuya 2-01-2019

wamunyamakuru we ntabunyamwuga ufite, urimo qualité yo gusebanya nigute ubaza umushumba amakuru ajyanye naho atagikorera, hashize ibyumweru bibiri ahavuye, kuki utamusanze akihayobora ngo umubaze ibyiyo website idakora, kuvijyanye na mutation , zikorwa harebwa inyungu zumurimo haba mumurimo wImana, cg mukazi gasanzwe. wamunyamakuruwe ndabona washatse kwibasira uriya m’umupastori kuko uko watangiye inkuru kuri title yayo , umusomyi yumva ko byacitse byazambye ariko uwasoma neza arasanga ari ukumwibasira wagambiriye, ntabwo kwibasira umuntu aribyo bidukundisha ikinyamakuru ahubwo kwandika inkuru zukuri ndetse zifite evidences nibyo bidukundisha igitangazamakuru nuwanditse inkuru ubwe.

kamali Kuya 2-01-2019

erega kalisa ararambiranye muri Adepr mwavuze bike the tuzi byinshi