ADEPR: Abashumba basabwe kuba hafi Abakirisito batibagiwe kwirinda COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza kuba hafi Abakirisitu no kubafasha gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 gikomeje kujujubya Isi, ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda, ADEPR bwasabye Abashumba baryo gushyiraho uburyo abakozi b’Itorero bajya baboneka ku Midugudu mu gufasha ababa bakeneye serivisi runaka n’ibindi ariko bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zitandukanye mu kwirinda icyorezo.

Itangazo ryashyizweho umukono ku wa 20 Werurwe 2020 n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Pasitori Karuranga Ephrem rigira riti "Dushingiye ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 (Coronavirus) harimo kwirinda gukora amateraniro y’abantu benshi, turamenyesha abashumba b’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda, ADEPR ibi bikurikira:

1. Abakozi b’itorero bagomba kugena uburyo bazajya baboneka ku midugudu yaho bakorera buri munsi ngo batange serivisi z’ababagana, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

2. Iminsi y’amasengesho ikwiye gukomeza kubahirizwa ariko bakajya basengera mu ngo, aho bishoboka ivugabutumwa rigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

3. Gushishikariza abakirisitu kwita cyane ku materaniro yo mu rugo no gukomeza indangagaciro za gikirisito aho bari hose.

4. Abashumba bakomeza kwegera umukumbi mu buryo bw’ikoranabuhanga bakabashyiriraho nomero bazajya bababonaho mu gihe babakeneye.

5. Gutegura ivugabutumwa rinyuze kuri Radio zaho n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bubashobokera.

6. Gushishikariza abakirisito gukurikira Life Radio kuko izajya inyuraho indirimbo n’ijambo ry’Imana byo gukomeza gufasha ubugingo bwacu.

7. Gukora amazamu yo gusenga kw’abayobozi basengera igihugu, itorero ndetse n’isi muri rusange, ariko bitanyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

8. Gushyiriraho abakirisito no kubamenyesha uburyo bwo gutanga 1/10 n’amaturo kandi bitabaye ngombwa ko bahurira hamwe mu materaniro.

9. Gukomeza kwita ku mirimo y’isuku n’iterambere ry’itorero idasaba ko abantu bahurira hamwe

10. Gusaba abakirisitu kuba bahagaritse gahunda z’ubukwe kugeza igihe hazazira amabwiriza mashya.

11. Guhagarika ibikorwa byose bishobora gutuma habaho gusesagura umutungo

Ubuyobozi bw’itorero kandi bwaboneyeho gusaba abakozi baryo gukomeza guhumuriza abakirisitu, bubasaba kwirinda ibihuha bishobora kubarangaza cyangwa kubabuza kwita ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ryose ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryageneye abakozi baryo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
yapi Kuya 26-03-2020

Ariko kombona intama zimwe zigeze ahakomeye nyakubahwa muyobozi wa ADEPER mwakoze kucyacumi cyatanzwe mukabagoboka!!!

Damas Kuya 25-03-2020

Ariko aya matangazo yurudaca azatugezahe ubuse ko barabura gushyiraho uburyo bwo kugoboka abadafite ibyo kurya ?bagashyiraho uburyo bwo kwakira amaturo ! ariko bakwiye kumenya ko kwemerwa ni Mana arukurangwa nibikorwa byu rukundo .naho ibindi ntacyo bimaze
murakoze

ghhhhhhj Kuya 25-03-2020

Bavandimwe duhujije Kwizera Kiristo Yesu nk,Umwami n,Mukiza mbona ikigihe aricyo gusenga tukambara ibigunira Imana ikadukiza ikicyorezo amaturo akenewe azaboneka nyuma abantu babonye uko bangera gukora ibituma babona inyungu ,nibashikarize abantu kugumya gusenga ubu nabibazo bihari aba kiristo bashyira abakozi kumidugudu yitorero ikibazo gihari ni rusange ahubwo nibarebe icyo bongera kubyo Leta irigutegura ngwifashe abari batunzwe nogupagasa baraba bakoze ikintu cyiza, ntawemerewe kuva murugo (GUMA MURUGO ) murwego rwo gukomeza kwirinda coronavirus nkuko ubuyobozi bw,Igihugu cyacu bugomeza kutugira inama ,Kumvira kuruta ibitambo.

ppp Kuya 24-03-2020

Nyakubahwa muvugizi, ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo guhura. Amatangazo yanyu mwayagabanya kuko ntabwo arimo kudufasha nk’abakristo

B Kuya 24-03-2020

Bature ayo bakuye he kandi nta buryo bwo kuyashaka buhari?

Aime Kuya 24-03-2020

Ibi nugukabya kwerekana ko ushishikajwe ni igisohoka mu mifuka y abakirisitu kuruta ahubwo gufasha abakirisitu bawe byaba na ngombwa ukabafungurira kucyo wasaguye kuri cya cyacumi n amaturo baguhaye aho kubacuza nicyakabatunze mwiyiminsi. Ibi bihe turimo ukuri kwibibari kumutima nicyo bashyize imbere barimo gushiduka bishyize ku karubanda. Izingingo zose mwashyizeho igenderewe ni niya 10 nizindi mwafashe nuguhuzagurika kuko mwakagendeye kumabwiriza ya minisitiri w intebe nacyo mukuyeho ntanicyo mwongereyeho

kalisa Kuya 23-03-2020

Ark uyu mugabo disi umenya ntabajyanama bazima agira nawe ndebera izo ngingo pee leta irasaba abaturage kuba bagumye mungo woe ngo bajye kunsengero bahure?? urasekeje karuranga