Urutonde ntakuka rw’abiyamamariza kujya mu nteko: 18 barimo 1 wigenga basigaye

Komisiyo y’Amatora uyu munsi yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abakandida baziyamariza kujya mu nteko ishinga amategeko. Abantu 18 barimo umwe mu bari batanze kandidatire nk’abigenga basubijwe inyuma kuko batujuje ibisabwa.

Komisiyo y’amatora yari yakiriye kandidatire z’abantu 539, ikaba yasubije inyuma iz’abantu 18 bangana na 3,3%, ni ukuvuga ko abakandida bemererewe kwiyamamaza no kwamamazwa ari 521.

Prof Karisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora avuga ko aba bakandida bemejwe, bazatangira kwiyamaza igihe cyabyo nikigera.

Mu kiciro cy’abifuza kujya mu nteko Ishinga amategeko bigenda, hari hatanzwe kandidatire eshanu zirimo iya Mpayimana Philippe wiyamamarije kuyobora u Rwanda muri 2017. Ubu ku ruyonde ntakuka ni banatu bemejwe.

Abandi bakandida bigenga bemejwe ni Ntibanyendera Erisa Musalim, Nsengiyumva Janvier na Sebagenze Aly Hussein.

Kalisa Mbanda ati “Umwe utaremejwe ni Ntakaburimvano Theodor yakuyemo kandidatire ye kuko hari ibyo atari yujuje.”

Mu badepite rusange, hemejwe kandidatire 302 baturuka mu mitwe ya politike itandukanye.

PL yatanze abakandida 80 bose baremejwe, FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka yayisunze bari batanze 80, bose baremeza, mu gihe Democratic Green Party of Rwanda yari yatanze 34 ariko babiri bakangirwa, PSD yatanze 65 bose baremejwe, PS Imberekuri bari 45 harimo 9 batemejwe.

Mu kiciro cy’urubyiruko kizatorwamo abadepite babiri, hari hatanzwe kandidatire 32, kikaba cyaratambutsemo 26 abandi 6 barangirwa.

Mu cy’abafite ubumuga hari hatanzwe kandidatire z’abantu 10 bose baremezwa, mu bagore batorwamo abadepite 24 bangana na 30%, hatanzwemo 179 bose baremezwa.

Prof Kalisa Mbanda ati “Ibi ni byo kwishimirwa kuko imibare y’abagore iracyari myinshi aho bagejeje 61% aho mu bihe byashize imibare yabaga mike.”

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’amatora kandi avuga ko ugereranyije n’amatora ya 2013 aheruka, umubare w’abahatana wiyongere ku kigero gishimishije kuko abari batanze kandidatire bavuye kuri 441 bakagera kuri 539.

N’abemerewe kwiyamaza no kwamamazwa kandi bariyongereye kuko bavuye kuri 410 ubu bakaba ari 527.
Abagore na bo bakomeje kuzamuka kuko muri 2013 bari 221 bangana na 50% ubu bakaba ari 326 bangana 61%.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo