Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajurira

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020 rusomye umwanzuro w’urubanza rwa Paul Rusesabagina ushinjwa n’u Rwanda ibyaha birimo iby’iterabwoba ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwanzura ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo gusa ntiyishimiye uyu mwanzuro w’urukiko kuko ahise awujuririra.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’uru rubanza nabwo umutekano wari wakajijwe nkuko byagenze mu iburanisha rya Mbere aho abapolisi benshi bafite imbunda bari bakikije urukiko.

Iri somwa ry’umwanzuro w’uru rubanza ryitabiriwe bakozi babiri ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda n’abanyamakuru.

Rusesabagina yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya saa Munani n’iminota 40 arinzwe bikomeye. Abanyamategeko be babiri kugeza ubu umuryango we utemera ari bo Me Emeline Nyambo na Me Rugaza David na bo bitabiriye isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.

Ubwo inteko iburanisha yari imaze kwinjira, umucamanza yabanje gusoma ibyaha 13 ubushinjacyaha burega Rusesabagina.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasesenguye buri cyaha mu biregwa Rusesabagina, uko yisobanuye n’uko abanyamategeko be bamwunganiye ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’ubushinjacyaha.

Ku bijyanye n’uko yaburana afunzwe cyangwa adafunzwe, umucamanza yavuze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ko ngo akwiye gukurikiranwa afunzwe nubwo hagaragajwe impamvu z’uko afite uburwayi.

Yavuze ko kuburana afunzwe ngo bidashobora kubangamira uburenganzira bwe bwo kwitabwaho mu buvuzi.

Ashingiye kuri izo mpamvu, yasomye umwanzuro w’urukiko, maze avuga ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe cy’iminsi itanu.

Rusesabagina yahise yaka ijambo maze abwira umucamanza ati “Nifuzaga kubamenyesha ko iki cyemezo cy’uru rukiko rw’aka kanya nkijuririye.”

Kuva mu byumweru birenga bibiri bishize yerekanwe na RIB ko yafashwe, mu buryo butavugwaho rumwe n’ubu, Paul Rusesabagina yari afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi.

Icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa Kane kivuze ko Bwana Rusesabagina ashobora guhita ajya gufungirwa muri imwe muri gereza zo mu Rwanda.

Rusesabagina akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe abamwunganira batemerwa n’umuryango we mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere bari basabye ko umukiriya wabo arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa ngo kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi ngo abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.

Paul Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ’Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Ibyaha 13 aregwa na Leta y’u Rwanda bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.


N’abakozi babiri ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda bitabiriye isomwa ry’uyu mwanzuro

Amafoto: Igihe

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo