Uruhuri rw’ibibazo n’igihombo barimo kubera ifungwa rya Kaminuza eshatu

Abanyeshuri, abakozi n’abashoramari bavuga ko hari ibibazo bikomeye n’igihombo batewe no kuba leta yarafunze Kaminuza eshatu zigenga kubera impamvu yo yavuze ko ari ireme ry’uburezi riri hasi n’imicungire mibi.

University of Kibungo, Indangaburezi College of Education na Christian University of Rwanda ziheruka gufungwa mu kwezi gushize, zigagaho abanyeshuri babarirwa mu bihumbi, zikoraho abakozi amagana.

Abanyeshuri bamwe bari bagitangira, abandi bari kurangiza, bose baribaza ikigiye gukurikiraho. Umwe mu barimu we avuga ko ingaruka ari uko ibye ubu byatejwe cyamunara.

Urugaga rwa Kaminuza zigenga ruvuga ko ari igihombo gikomeye, abarugize bibaza niba hari abantu bakomeza gushora imari muri Kaminuza zigenga.

Pacifique Mukamana yari atangiye umwaka wa mbere i Kigali muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre-Damien Habumuremyi ubu ufunze, aregwa ibyaha by’ubuhemu bishingiye ku micungire y’iyi Kaminuza yashinze.

Mukamana yabwiye BBC ati "Ahandi nteganya hari ishami niga ry’Uburezi, Icyongereza n’Igifaransa, ni i Kabgayi cyangwa i Gicumbi, nkibaza rero uburyo bwo kugenda, uburyo bw’imibereho…[kuko] ntabwo wajya kwiga i Kabgayi ngo wige urare utashye."

Vedaste Ntagwabira avuga ko we na bagenzi be bari bararangije amasomo, kwandika igitabo no kugisobanura aho bigaga muri Christian University of Rwanda.

Ati "…twiteguraga ’Graduation’. Aho kugira ngo umuntu ajye gutanga andi mafaranga, nibadutegurire ikizamini hanyuma abagitsinze babahe ’Degree’ zabo, bazibaha nka UR (University of Rwanda) ubwo ni bo bazanzura Kaminuza bazazibaheramo."


Iyi kaminuza yakoreraga mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda

Leta ivuga ko yamaze kumvikana n’izindi Kaminuza kwakira abanyeshuri bigaga muri izi zafunzwe.

Ingaruka: ibye byatejwe cyamunara

Abasigaye mu buyobozi bw’izi Kaminuza mu buryo bw’agateganyo bemera ko gufungwa kwazo byatewe ahanini n’imicungire mibi, umutungo udahagije n’umwiryane hagati ya banyirazo byatumye ireme ry’uburezi rigwa hasi.

Ingaruka zo gufunga izi Kaminuza ntiziri ku banyeshuri gusa, abarimu n’abandi bakozi babarirwa mu magana bazikoragaho, usibye ibirarane by’imishara zibafiteye, ubu ni abashomeri.

Pierre Celestin Muvunyi wigishaga kuri Kaminuza ya Kibungo yabwiye BBC ati "Kaminuza bayifunze mazemo imyaka irindwi, ingaruka byangizeho ni nyinshi cyane, navuga nk’imitungo yanjye yatejwe cyamunara kuko Kaminuza itashoboye kwishyura Banki nk’uko nari narasezeranye na yo kandi Kaminuza yari yarabisinyiye."


Iyi kaminuza yari imaze imyaka 17 ikorera mu Mujyi wa Kibungo mu Burasirazuba bw’u Rwanda

Dr Callixte Kabera ukuriye urugaga rwa Kaminuza zigenga avuga ko gufunga aya mashuri bituma abashoramari bibaza niba Kaminuza zigenga ari ahantu ho gushora imari.

Ati "Ni igihombo gikomeye ku banyeshuri bafashe igihe cyabo bagatanga n’amafaranga, ni igihombo ku barimu n’abakozi babuze umushahara bagiye kujya hanze babe abashomeri, ni igihombo ku babyeyi bashoye amafaranga barihira abanyeshuri, ntabwo byoroshye kubyumva.

"Noneho no kubashoye imari aho ngaho, baribaza bati ’ese barakomeza gushora imari muri za Kaminuza zigenga?’."

Leta ivuga ko abarimu bari bafite amasezerano y’akazi bazisunga amategeko.

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu, Padiri uherutse kubivamo yahise arongora, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo