Close MORE NEWS Urubanza Cyuma Hassan wa ISHEMA TV rwasubitswe ku mpamvu zirimo no kutabonana na Avoka we UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-12-2020 saa 17:24' whatsapp Facebook Nyuma y’amezi hafi atandatu urukiko rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi, Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV yaburanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020 aregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gusa mu gihe yatangiye aregwa ibyaha bitatu, uru rubanza rwaje gusubikwa nyuma yuko uregwa atanze imbogamizi zirimo ko atabashije kubonana n’umwunganira mu mategeko. Uru rubanza rwa Niyonsenga Dieudonne watangiye aregwa ibyaba bitatu byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, rubaye mu gihe UMUBAVU wari ufite amakuru ko ruzaburanishwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Ku wa 19 Kamena 2020 nibwo umucamanza yasomye umwanzuro w’urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne wari wajuririye icyemezo cy’umucamanza wa Mbere kimufunga iminsi 30 y’agateganyo, ategeka ko iki cyemezo kidahinduka. Ni umwanzuro wasomwe mu buryo bw’ibanga kuko UMUBAVU wari wabwiwe ko udasomwa ku wa 19 Kamena 2020 nyamara bigeze ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2020 umenya ko wasomwe kuri uwo munsi. Nkuko byasomwe n’urukiko, ngo ubushinjacyaha bwari bwatanze impamvu zinyuranye kandi ngo zikomeye zituma Niyonsenga Dieudonne akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, umucamanza aziha agaciro kuva ubwo Cyuma Hassan yinjira mu buroko kugeza kuri uyu wa Gatanu aho yaburanye nyuma y’amezi hafi atandatu afunzwe by’agateganyo. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, umucamanza saa 10h01 yasomye abaregwa ari bo Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan akaba nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV na Komezusenge Fidele, umushoferi wa Cyuma Hassan. Mbere y’iburanisha, Niyonsenga Dieudonne waburanishwaga ku ikoranabuhanga ari kuri Gereza ya Mageragere, yabanje kubaza umucamanza niba umwunganira mu mategeko ahari ndetse asaba ko bamumwereka, baramumwereka ari we Me Gatera Gashabana. Umucamanza yahise abaza Niyonsenga Dieudonne niba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aregwa acyemera, ahawe ijambo atangira avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ati "Mfunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko". Yagaragaje kandi imbogamizi ahura na zo zirimo kutabonana na Avoka we, kuba hari ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha kugeza ubu, ibyo avuga ko birimo n’inyandiko zimushinjura kandi bikaba byarafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yahise asaba gufungurwa by’agateganyo, gusubizwa ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha, gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme no gutegeka gereza kumwemerera kuvugana n’umwunganira mu mategeko. Ku kuvugana na Avoka we, Me Gatera Gashabana na we yasabye ko byakorwa kandi akavugana na we mu buryo bw’ibanga. Gusa ibindi umushinjacyaha yavuze ko by’umwihariko ku bikoresho bye byafatiriwe avuga ko Kamera atari ikintu cyangirika. Aha Niyonsenga yahise avuga ko afite impungenge ko Kamera ye yakwangirika kuko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme, umushinjacyaha yavuze ko byo ari uburenganzira bw’uregwa. Ku zindi mbogamizi zagaragajwe n’uregwa, zatumye umucamanza ahita asubika iburanisha ategeka ko rizasubukurwa ku itariki ya 11 z’uku kwezi kwa Cumi n’abiri 2020. Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye. U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Aba-QAnon baguye mu kantu nyuma yo kwizera ko Trump yateguye uko Biden azafatwa ntarahire amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN
Urubanza Cyuma Hassan wa ISHEMA TV rwasubitswe ku mpamvu zirimo no kutabonana na Avoka we UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-12-2020 saa 17:24' whatsapp Facebook Nyuma y’amezi hafi atandatu urukiko rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi, Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV yaburanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020 aregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gusa mu gihe yatangiye aregwa ibyaha bitatu, uru rubanza rwaje gusubikwa nyuma yuko uregwa atanze imbogamizi zirimo ko atabashije kubonana n’umwunganira mu mategeko. Uru rubanza rwa Niyonsenga Dieudonne watangiye aregwa ibyaba bitatu byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, rubaye mu gihe UMUBAVU wari ufite amakuru ko ruzaburanishwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Ku wa 19 Kamena 2020 nibwo umucamanza yasomye umwanzuro w’urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne wari wajuririye icyemezo cy’umucamanza wa Mbere kimufunga iminsi 30 y’agateganyo, ategeka ko iki cyemezo kidahinduka. Ni umwanzuro wasomwe mu buryo bw’ibanga kuko UMUBAVU wari wabwiwe ko udasomwa ku wa 19 Kamena 2020 nyamara bigeze ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2020 umenya ko wasomwe kuri uwo munsi. Nkuko byasomwe n’urukiko, ngo ubushinjacyaha bwari bwatanze impamvu zinyuranye kandi ngo zikomeye zituma Niyonsenga Dieudonne akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, umucamanza aziha agaciro kuva ubwo Cyuma Hassan yinjira mu buroko kugeza kuri uyu wa Gatanu aho yaburanye nyuma y’amezi hafi atandatu afunzwe by’agateganyo. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, umucamanza saa 10h01 yasomye abaregwa ari bo Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan akaba nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV na Komezusenge Fidele, umushoferi wa Cyuma Hassan. Mbere y’iburanisha, Niyonsenga Dieudonne waburanishwaga ku ikoranabuhanga ari kuri Gereza ya Mageragere, yabanje kubaza umucamanza niba umwunganira mu mategeko ahari ndetse asaba ko bamumwereka, baramumwereka ari we Me Gatera Gashabana. Umucamanza yahise abaza Niyonsenga Dieudonne niba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aregwa acyemera, ahawe ijambo atangira avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ati "Mfunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko". Yagaragaje kandi imbogamizi ahura na zo zirimo kutabonana na Avoka we, kuba hari ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha kugeza ubu, ibyo avuga ko birimo n’inyandiko zimushinjura kandi bikaba byarafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yahise asaba gufungurwa by’agateganyo, gusubizwa ibikoresho bye byafatiriwe n’ubushinjacyaha, gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme no gutegeka gereza kumwemerera kuvugana n’umwunganira mu mategeko. Ku kuvugana na Avoka we, Me Gatera Gashabana na we yasabye ko byakorwa kandi akavugana na we mu buryo bw’ibanga. Gusa ibindi umushinjacyaha yavuze ko by’umwihariko ku bikoresho bye byafatiriwe avuga ko Kamera atari ikintu cyangirika. Aha Niyonsenga yahise avuga ko afite impungenge ko Kamera ye yakwangirika kuko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku gutegeka gereza gushyira imyanzuro y’urukiko muri sisiteme, umushinjacyaha yavuze ko byo ari uburenganzira bw’uregwa. Ku zindi mbogamizi zagaragajwe n’uregwa, zatumye umucamanza ahita asubika iburanisha ategeka ko rizasubukurwa ku itariki ya 11 z’uku kwezi kwa Cumi n’abiri 2020. Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye. U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Aba-QAnon baguye mu kantu nyuma yo kwizera ko Trump yateguye uko Biden azafatwa ntarahire amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN