Umwihariko wa Serivisi za Champion Hotel n’andi mahoteli yo muri Kigali (Video)

Champion Hotel ni imwe muri Hotel zibarizwa mu mujyi wa Kigali ifite umwihariko muri serivisi itanga, iherereye I Remera haruguru gato ya Sosiyeti y’itumanaho ya Airtel, imbere cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Umubavu.com twaganiriye n’umuyobozi ushinzwe imicungire ya Champion Hotel atubwira serivisi zitangwa n’iyi Hoteli ndetse n’umwihariko wayo ugereranyije n’amahoteli menshi aba mu mujyi wa Kigali.

Irabona ni Manager wa Champion Hotel avuga ko batanga serivisi bitewe n’iyo umukiriya aje ashaka. Muri champion Hotel bacumbikira abakiriya bose baje babagana baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, batanga ifunguro riherekejwe n’ibyo kunywa mu gitondo, saa sita yewe na nimugoroba ndetse n’ikindi gihe cyose umukiriya ashatse mu masaha y’umunsi bitewe na gahunda ze kandi umukiriya akakirwa neza mu buryo bunoze.

Uretse izi serivisi, Champion Hotel kandi izirikana ko abakiriya bayo baba bakeneye kwidagadura kugira ngo baruhuke cyane ko baba biriwe muri gahunda zabo zitandukanye, bityo ku wa Gatanu haba hari gahunda y’imbyino za Kizungu (Danse Moderne) bakunze kwita ‘Salsa’, aho abantu bahura bakidagadura, bakishimana, bakinanura ndetse bakanaruhuka.

Ku wa Gatandatu haba hari gahunda ikunze kwitwa “Live Band”, aho abantu baza bakaririmba indirimbo za Kinyarwanda ndetse n’izindi zitandukanye, haba hari abacuranzi bacuranga ibicurangisho bitandukanye birimo Gitari, Sentitizeri hakiyongeraho n’abahanzi baza bagataramira abakiriya kugira ngo bidagadure muri Champion Hoteli.
Kanda hano ukore booking
Si uyu mwihariko gusa wa Champion Hotel kuko no ku Cyumweru haba hari n’indi gahunda nziza ikunze kwitwa “Karaoke” nayo ya Kizungu ifasha abakiriya kwidagadura aho umuhanzi/umuririmbyi watoranyijwe ufite ijwi ryiza aza akaririmbira abakiriya imbonankubone ndetse no kuri Projecteur indirimbo bagiye bakunda mu bihe bitandukanye ukabona ari ibintu byiza cyane abakiriya bakunda mu kwidagadura.
Champion Hotel kandi ifite salle zitandukanye zikorerwamo inama aho ifite salle y’inama (salle de Conference/Conference Hall) yakira abantu 250, iyakira abantu 100 ndetse n’iyakira 50. Igihe abakiriya bakorera inama muri izi salle zose ahabwa ibyo akeneye byose (Conference Full Package) ndetse n’ifunguro ryo mu gihe cyo kuruhuka (Pose Café/Coffe Break), irya saa sita.

Kanda hano urebe ikiganiro umuyobozi wa Champion Hotel yagiranye n’umubavu.com

Mu gihe cy’inama kandi umukiriya abona n’ibindi bikoresho byose akeneye kugira ngo inama ye imugendekere neza.

Uretse izi serivisi zivuzwe kandi Champion Hotel ikora ibishoboka byose kugira ngo umukiriya waje ayigana atahe yishimye ndetse anyuzwe na serivisi yahawe dore ko hari nubwo Hotel ubwayo yongeramo n’ibindi ibona bikenewe kugira ngo umukiriya atahane akanyamuneza.

Ushobora kumva serivisi zitangwa na Champion Hotel ukagira ubwoba ugira ngo ibiciro birahanitse ariko burya ntabwo bikanganye nawe wahagera ukibonera serivisi zose ku biciro binogeye buri wese mu bushobozi bwe.

Manager yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakagana iyi Hotel kuko ibiciro byayo binogeye buri wese.

JPEG - 177.2 kb
Bafite ibitanda byiza bya VIP kandi kugiciro kiza

Ku bijyanye n’ibyumba iyi Hoteli ifite, hari ibyumba bisobanutse byaba iby’umuntu umwe cyangwa benshi. Mu kubamara impungenge, icyumba kimwe cy’umuntu umwe gifite ibyo akeneye byose birimo Televisiyo, Telefoni, Amazi yo kunywa, Douche, Toilette, Essui-Main, Isabune, Amavuta n’ibindi cyane ko burya uwageze muri Hotel aba yageze mu rundi rugo rwe. Uretse ibi kandi umukiriya ahabwa n’ibiryamirwa bimeze neza ndetse agahabwa n’ifunguro rya mu gitondo rifite intungamubiri zose. Iki cyumbwa cy’umuntu umwe kiba gihagaze ku madorari 50 yonyine (43,473 Frws).

Uretse icyumba cy’umuntu umwe, Hari kandi n’ibindi byumba byakira abarenze umwe, hari icya Double kiba gihagaze ku madorari 70, icya 90USD, n’ikinini cyakira abantu baje nk’umuryango cyo kiba gihagaze amadorari 100 (86946 Frws) kandi byose biba bifite ibikoresho byose. Champion Hotel nta muntu n’umwe isubiza inyuma uko yaba ameze kose kuko izirikana ko umukiriya ari umwami.

Ku bijyanye n’igikoni byo ni agahebuzo kuko wariye Brochette yo muri Champion nta handi wazongera gutekereza, wariye ifi yaho yewe n’inkoko y’inyarwanda kuko hari abatetsi b’abahanga. Iyi mikorere myiza y’igikoni ituma abantu benshi bikundira Champion Hotel kubera izi serivisi zituma abakiriya bisanzura.

Ushatse Buffet kandi irategurwa n’ibyangombwa byayo ku biciro bidakanganye aho usanga hari aho ibiciro bihanitse ugereranyije n’iby’iyi Hoteli. Ibiciro bya Bar nabyo binogeye buri wese si nk’aho usanga Fanta igura 5000Frws, muri iyi Hoteli ni 1000Frws gusa.

Ushaka kugana iyi Hoteli aho waba uri hose mu Rwanda yewe no mu mahanga ngo nawe unogerwe na serivisi zayo n’ibiciro bgerereye ugereranyije n’ahandi, iherereye mu Mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Gasabo, mu Kagari ka Nyabisindu, hamenyerewe nko ku Kisimenti hafi y’aho Airtel ikorera cyane cyane ku banyarwanda.

Ku banyamahanga baba baturutse hanze y’igihugu, uvuye ku kibuga cy’indege ugenda iminota 15 gusa ukaba ugeze kuri Champion Hotel kandi ku kibuga haba hari abashoferi ba Hoteli bashinzwe kwakira abakiriya baje bayigana batayobye.
By Nsengimana Theoneste

JPEG - 234.3 kb
KG 17 AVE, Near Airtel Head Offices

JPEG - 125.2 kb
Muri Champion bafite ibyumba byiza birimo n’ubwogero bugezweho

JPEG - 583 kb
Iyi Hotel ifite ahantu heza ho kwicara uri kumwe n’inshuti n’abavandimwe
JPEG - 223.5 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo