Umusirikare yarakubiswe arapfa azira gusuhuza umugore w’abandi

Umusirikare wo mu gisirikare cya Kenya kizwi nka Kenya Defence Forces (KDF) yakubiswe inkoni nyinshi n’itsinda ry’abantu mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gace kitwa Utawala i Nairobi azira ko yasuhuje umugore wari kumwe n’umukunzi we bagahita bamushinja ubujura.

Ikinyamakuru Nairobi News cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu musirikare wari kumwe n’umuvandimwe we muri iryo joro,bivugwa ko yarwanye n’umukunzi w’umugore bahuye akamwicira ijisho ubwo berekezaga kuri hoteli yitwa Fahari Hotel.

Ukuriye ikigo cy’iperereza DCI muri Kenya yagize ati “Bateranye amagambo bigera ubwo batangira guterana amabuye hagati y’uyu musirikare n’uyu musore n’umukunzi we.

Ubwo uwo mugabo n’umukunzi we bari baruhijwe imbaraga,bahise bavuza inzogera batabaza bavuga ko batewe n’abajura.

Ako kanya agatsiko k’abantu 6 bahise baza gutabara aba bombi bakubita uyu musirikare ufite ipeti rya “sergent” kugeza bamwishe.Umuvandimwe w’uyu musirikare we yarokotse urupfu.”

Polisi yahise ita muri yombi abantu 5 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare aho uyu muyobozi wa DCI yavuze ko aba bantu barabazwa kuri uyu wa mbere.

BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA, TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo