Umunyeshuri yinjiranye ’Gerenade’ mu ishuri bagenzi be na Mwarimu bashya ubwoba

Abarimu n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza bakwiye mishwaro banashya ubwoba gusa bitabaza Police nyuma yuko umwe mu banyeshuri yari yinjiye mu ishuri atwaye Gerenade mu ntoki kandi bigaragara ko nta n’ikibazo afite.

Byabereye ahitwa Kristianstad mu gihugu cya Suwede ku wa Kabiri w’iki cyumweru turi gusoza.

AFP (Agence France-Presse) yanditse iyi nkuru ivuga ko aya makuru yatangajwe n’inzego z’umutekano ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019.

Ngo uyu mwana yari amaze iminsi abitse iyi Gerenade nyuma y’uko yari yarayitoraguye mu nkengero z’ikigo cy’imyitozo cya Gisirikare cyitwa Rinkaby giherereye mu Majyepfo y’umujyi wa Kristianstad.

Bivugwa ko uyu mwana atari azi icyo afite kuko yanavuze ko yari azanye iyo Gerenade ku ishuri ngo yereke bagenzi be ikintu yatoye anamenye niba hari agaciro gifite.

Umuvugizi wa Police yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko igi kisasu cyahise kijya guturikirizwa ahabugenewe anongeraho ko ari amahirwe bagize kuko ngo atazi uko byari kugenda iyo kikiza guturikana abana.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo