Umunyamakuru Uwimana Agnes atawe muri yombi Idamange akatirwa gufungwa by’agateganyo

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes yafunzwe ku itegeko ryatanzwe n’umucamanza ubwo yasomaga imyanzuro y’urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, azira kuba yafashe amajwi mu rukiko kandi urukiko rwabibujijwe mu gihe we avuga ko atari ahari batanga ayo mabwiriza yo kudafata amajwi.

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge, ndetse anavuga ko aramwiregera ku bubasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwanda Kuya 9-03-2021

Nuko ntaho ngira najya kuba mu Rwanda ruyoborwa nabategetsi b iterabwoba ndabihaze birirwa bakinira kubaturage nabo babica,bafunga,bishotorana n ibihugu duturanye icyo nicyaha cayo gufungisha umunyamakuru koko?!ubwo bari baramubuzeho impamvu nagiye kumuhezamo nka cyuma w ishema tv ese ko abanyamakuru batuvuganira babahoza mu munyururu tuzajya tuvugirwa nande?baribeshya sinteze kuzakurikira ibinyamakuru bya leta byirirwa birata imihanda isuku y umujyi ukagirango nibyo tuba dukeneye kumva

Jean Ndege Kuya 9-03-2021

Justice rwandaise est corrompue. Il n’y aura jamais justice aussi longtemps que cette justice travaille pour certains indibidus ou groupe d’individus. Il faut d’abord déboulonner ce pouvoir pour pouvoir instaurer une justice du peuple.

Josh Kuya 9-03-2021

Mana we