Umukinnyi wa Pepiniere yaguwe gitumo mu kigo cy’ababikira agiye kwiba Camera

Umukinyi witwa Uwimana Jean ukina muri Shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya kabiri yaguwe gutumo mu kigo cy’ababikira "Soeurs Oblates de l’Assomption agiye kwibamo Appareil Photographique (Camera).

Yakugendeye yambara imyenda imupfuka isura ku buryo nta muntu washoboraga kumubona maze arurira (Parachutter) agwamo imbere mu kigo cy’ababikira kuko yari yambaye nk’ininja zikunze kugaragara muri Filimi.

Afashwe yavuze ko yamenye amakuru y’iyo Camera igihe yari yagiye gusura mushiki we ukora muri icyo kigo cy’ababikira giherereye ku Kacyiru.

Avuga kandi ko asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Pepiniere (Ikina mu Cyiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda) amakuru yanemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uyu musore yabonywe bwa mbere na Soeur MUKANDORI Jeanne d’Arc w’imyaka 32 y’amavuko ashaka kumutera icyuma aho yari amusanze mu bwiherero yihishe, uyu mubikira yahise atabaza baramufata, ubu yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru.

Uyu mukinnyi wa Pepinire ntihahiriwe n’umugambi we kuko hadaciye akanya yahise afatwa maze abivuga ku murongo uko byagenze nuko yabipanze.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo