Umugore wa Netanyahu yategetswe gusubiza akayabo yibye Leta yinezeza

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeye ko yakoresheje nabi umutungo wa rubanda ategekwa kwishyura agera ku 15,000 by’amadolari ya Amerika (ni hafi Miliyoni 15 z’amanyarwanda).

Sara Netanyahu yashinjwaga gukoresha nabi umutungo wa rubanda ungana n’amadolari 99,300 ya Amerika mu gutumiza amafunguro akeneye. Aregwa ko yabeshye ko nta batetsi bari mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe.

Ibi yatumizaga byishyurwa mu mari ya Leta. Ni ibyaha aregwa ko yakoze no mu myaka ishize.

Umwunganizi we mu mategeko avuga ko uru rubanza rugamije ahanini gusiga icyasha umugabo we.

Ikinyamakuru Jerusalem Post cyo muri iki gihugu kivuga ko ahubwo ibyaha Sara yaregwaga byagabanyijwe.

Umushinjacyaha Erez Padan avuga ko babonye ibimenyetso bihagije bimuhamya ibyaha, ariko ubwumvikane bugatuma batarinda kuzana abatangabuhamya bagera kuri 80 mu rukiko.

Uyu mushinjacyaha avuga ko babibona ko ibyo agomba kwishyura bitangana n’ibyo yangije, ariko avuga ko mu mategeko atari ngombwa buri gihe kwishyura ibyo uregwa byose.

Umugabo we na we asanzwe ari mu manza

Umwaka ushize, umuyamategeko wa Madamu Sara yavuze ko umukiliya we atari azi inzira zikurikizwa mu gutumiza amafunguro yo kwakiriza abashyitsi kuko bikorwa n’umukozi mukuru w’urugo rwa Minisitiri w’Intebe.

Asubiza kuri ibi birego, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yasohoye itangazo ririmo aho agira ati "Sara Netanyahu ni umugore wiyubaha, nta kosa na rimwe riri mu byo yakoze".

Ku ruhande rwe, Bwana Netanyahu na we ari mu manza aregwamo ruswa, kubeshya no gukoresha ibihimbano.

Biteganyijwe ko iburanisha rya nyuma mu rubanza rwa Bwana Netanyahu rizaba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ubwo abamwunganira mu mategeko bazashobora kumuvuganira.

Bwana Netanyahu yahakanye ibyaha byose aregwa avuga ko ari ibyaha yahimbiwe ku mpamvu za Politiki.

Sara Netanyahu yemeye gusubiza ibya rubanda yakoresheje nabi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo