Umugore uhagarariye Namibia muri Ethiopia yishe abana be babiri

Umugore w’umudipolomate uhagarariye igihugu cya Namibia muri Ethiopia witwa Netumbo Nandi-Ndaitwah, aravugwaho kwica abana be babiri kuri Ambasade.

Minisitiri w’Intebe wungirije muri Namibia yatangaje ko umugore w’Umudipolomate uba muri Ethiopia yishe abana be babiri, ndetse akagerageza kwica n’uwa Gatatu.

Amakuru aravuga ko uyu mwana wa Gatatu uyu mudiplomate yari agiye kwica yajyanywe mu Bitaro.

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe wungirije, Netumbo Nandi-Ndaitwah ni na Minisitiri w’Itumanaho, yasabye igihugu kutivanga mu by’uriya muryango mu gihe “ukibabajwe n’iriya nkuru ibabaje kandi iteye ubwoba”.

Mu itangazo ryasohowe na Leta ntihavuzwemo niba uriya mugore yatawe muri yombi, ariko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu cya Namibia bivuga ko yafashwe na Polisi yo muri Ethiopia.

Ibinyamakuru byo muri Namibia bivuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uyu mudiplomate gukora aya mahano.


Nandi-Ndaitwah ni Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Itumanaho muri Namibia


Uyu mudiplomate aravugwaho kwica abana be babiri

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mbanzabigwi Theoneste Kuya 15-12-2020

Isi igeze ku musozi pe

Mbanzabigwi Theoneste Kuya 15-12-2020

Isi igeze ku musozi pe