Umugabo yageze iwabo atungurwa no kubasanga mu gahinda ko kumushyingura!

Umugabo witwa Kennedy Olwa wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Homa yaguye mu kantu nyuma yo kugera iwabo agasanga imihango yo kumushyingura irimbanyije.

Abo mu muryango we bavugaga ko umuntu wabo yapfuye mu kwezi gushize.

Umuryango wa Olwa uvuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka 20 atagera iwabo ariko ko bari bakiriye amakuru ko umwana wabo yapfuye kandi bari bohereje n’umuntu kuri Morgue ngo arebe neza ko uwapfuye ari umwana wabo.

Umuyobozi wo muri icyo cyaro witwa Joseph Ndege yatangarije The Daily Nation yanditse iyi nkuru ko ababyeyi babwiwe ko umwana wabo yazize indwara bityo na bo bahita batangira kwitegura umuhango wo kumushyingura.

Kennsdy Olwa yavuze ko yumvise itangazo rimubika ahita ahamagara ab’iwabo ko atigeze apfa ariko banga kubyemera kuko nta gakuru ke bari baheruka nyuma y’imyaka 20 yose yari ishize.

Avuga kandi ko yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bagiye kumushyingura bityo agasaba ko umurambo wasanzwe wasubizwa mu bitaro kuko ari undi wapfuye atari we.


Imyaka 20 yari yihiritse Kennedy Olwa asize ababyeyi be mu cyaro cya Got Miaha giherereye ahitwa Kabondo Kasipul

Kennedy Olwa yageze iwabo abasanga mu gahinda ko kumushyingura!

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo