Close MORE NEWS Uhuru Kenyatta yafashishije akayabo umusore wamutoye akoresheje ikirenge kubera ubumuga bw’ingingo UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 7-11-2017 saa 02:06' whatsapp Facebook Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta nyuma yuko bimenyekanye ko umusore ubana n’ubumuga bwo kutagira amaboko yombi witwa John Gichuhi w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gace ka Thika yatoye Kenyatta akoresheje amaguru ye byakoze ku mutima abantu benshi binagera ku mukuru w’igihugu wahise amufashisha asaga miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo yikenure cyane ko ntacyo abashije kwikorera. Ibi byose byamenyekanye nyuma yuko ifoto igaragaza John Gichuhi atoresha amaguru ye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize kwa cumi ku itariki ya 26 nyuma bikanaza kumenyekana ko yatoye Kenyata ari nawe wegukanye intsinzi akubise inshuro Raila Odinga wari wanikuye mu matora. Nyuma yuko aya makuru ageze ku mukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta, byatumye yiyemeza gufasha uyu mwana cyane ko nta kintu abasha gukora bitewe nuko nta maboko agira. Uhuru Kenyatta yahise atuma Minisitiri umwe mu bagize guverinoma ye kwa John Gichuhi anamuha amafaranga angina na miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya yo gufasha uyu musore mu buzima bwe bwa buri munsi. John Gichuhi yavutse nta maguru afite ndetse binagaragara ko atameze neza no ku bindi bice by’umubiri we. Nubwo ameze atya ibi ntibyamubujije kuzirikana inshingano ze nk’umuturage wa Kenya kuko ku itariki ya 26 Ukwakira 2017 nawe yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu nk’abandi bose mu gace ka Kiambu aho yatoresheje amaguru ye nkuo bigaragara kuri iyi foto. Nyuma y’aya matora nibwo bamwe mu bari bahagarariye amatora mu gace John Gichuhi yatoreyemo baje kumushakisha cyane ko bari bamaze kumenya ko umukandida yatoresheje amaguru ye ari we wegukanye intsinzi bityo bituma amakuru ye asakara hose byanatumye aya makuru agera no ku mukuru w’igihugu bikanatuma nawe amugenera inkunga yo kumufasha mu buzima bwe. Nkuko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga kuri uyu wa kabiri, Uhuru Kenyatta nyuma yo kubona uyu musore wakoresheje ukuguru kwe amutora akanabasha kwegukana intsinzi yahise amusezeranya ko azamufasha ku buryo bushimishije bityo ibyo yamusezeranyije akaba yarabisize mu bikorwa. Nyuma yuko inkunga yageneye n’umukuru w’igihugu imugezeho, John Gichuhi yashimiye byimazeyo Kenyatta mu magambo ye agira ati “ibyasaga nk’inzozi zange zibaye impamo. Sinumvaga ko umuntu nkange umeze gutya utanagira amaboko yamenywa n’umuntu ukomeye mu gihugu cya Kenya (Uhuru Kenyatta). Mbikuye ku mutima ndamushimiye cyane kandi musezeranya ko inkunga anteye nzayikoresha neza cyane kugira ngo nange niteze imbere.” Ikinyamakuru TUKO cyari cyamenye mbere amakuru ko John Gichuhi n’ubundi yari afite gahunda yo gufungura ubucuruzi butandukanye mu gace atuyemo burimo boutique, Salon de Coiffire na Cyber Cafe. Kubw’amahirwe ahita agwa ahashashe abona iyi nkunga byahise bimufasha bidasubuirwaho gutangiza ubucuruzi bwe. Abavuzi bo muri Amerika mu mugi wa Atlanta, Georgia bafatanyije na Kenya Heart Foundation bananiwe kuvura uyu musore byatumye agarurwa mu gihugu cye cyane ko yari anasanzwe yiga aho ngo akigera muri Kenya yahise ajya mu bizamini akabaona amanita anagana na 375/500 bigatangaza abantu bitewe nuko atari yarabonya akanya ko kwiga nk’abandi. John Gichuhi abana mu cyumba n’undi muntu na we ufite ubumuga ariko we akaba ari we umufasha mu kumuhumuriza amwereka ko nab o bashobora kugira icyo bimarira batagombye kujya mu mihanda gusabiriza. Iki John Gichuhi akunzwe gutumirwa mu nsengero zitandukanye zo mu gihugu cya Kenya kubwiriza abantu bumva ko batagira icyo bimarira bitewe n’ibibazo runaka baba bafite. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Uhuru Kenyatta yafashishije akayabo umusore wamutoye akoresheje ikirenge kubera ubumuga bw’ingingo UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 7-11-2017 saa 02:06' whatsapp Facebook Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta nyuma yuko bimenyekanye ko umusore ubana n’ubumuga bwo kutagira amaboko yombi witwa John Gichuhi w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gace ka Thika yatoye Kenyatta akoresheje amaguru ye byakoze ku mutima abantu benshi binagera ku mukuru w’igihugu wahise amufashisha asaga miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo yikenure cyane ko ntacyo abashije kwikorera. Ibi byose byamenyekanye nyuma yuko ifoto igaragaza John Gichuhi atoresha amaguru ye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize kwa cumi ku itariki ya 26 nyuma bikanaza kumenyekana ko yatoye Kenyata ari nawe wegukanye intsinzi akubise inshuro Raila Odinga wari wanikuye mu matora. Nyuma yuko aya makuru ageze ku mukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta, byatumye yiyemeza gufasha uyu mwana cyane ko nta kintu abasha gukora bitewe nuko nta maboko agira. Uhuru Kenyatta yahise atuma Minisitiri umwe mu bagize guverinoma ye kwa John Gichuhi anamuha amafaranga angina na miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya yo gufasha uyu musore mu buzima bwe bwa buri munsi. John Gichuhi yavutse nta maguru afite ndetse binagaragara ko atameze neza no ku bindi bice by’umubiri we. Nubwo ameze atya ibi ntibyamubujije kuzirikana inshingano ze nk’umuturage wa Kenya kuko ku itariki ya 26 Ukwakira 2017 nawe yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu nk’abandi bose mu gace ka Kiambu aho yatoresheje amaguru ye nkuo bigaragara kuri iyi foto. Nyuma y’aya matora nibwo bamwe mu bari bahagarariye amatora mu gace John Gichuhi yatoreyemo baje kumushakisha cyane ko bari bamaze kumenya ko umukandida yatoresheje amaguru ye ari we wegukanye intsinzi bityo bituma amakuru ye asakara hose byanatumye aya makuru agera no ku mukuru w’igihugu bikanatuma nawe amugenera inkunga yo kumufasha mu buzima bwe. Nkuko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga kuri uyu wa kabiri, Uhuru Kenyatta nyuma yo kubona uyu musore wakoresheje ukuguru kwe amutora akanabasha kwegukana intsinzi yahise amusezeranya ko azamufasha ku buryo bushimishije bityo ibyo yamusezeranyije akaba yarabisize mu bikorwa. Nyuma yuko inkunga yageneye n’umukuru w’igihugu imugezeho, John Gichuhi yashimiye byimazeyo Kenyatta mu magambo ye agira ati “ibyasaga nk’inzozi zange zibaye impamo. Sinumvaga ko umuntu nkange umeze gutya utanagira amaboko yamenywa n’umuntu ukomeye mu gihugu cya Kenya (Uhuru Kenyatta). Mbikuye ku mutima ndamushimiye cyane kandi musezeranya ko inkunga anteye nzayikoresha neza cyane kugira ngo nange niteze imbere.” Ikinyamakuru TUKO cyari cyamenye mbere amakuru ko John Gichuhi n’ubundi yari afite gahunda yo gufungura ubucuruzi butandukanye mu gace atuyemo burimo boutique, Salon de Coiffire na Cyber Cafe. Kubw’amahirwe ahita agwa ahashashe abona iyi nkunga byahise bimufasha bidasubuirwaho gutangiza ubucuruzi bwe. Abavuzi bo muri Amerika mu mugi wa Atlanta, Georgia bafatanyije na Kenya Heart Foundation bananiwe kuvura uyu musore byatumye agarurwa mu gihugu cye cyane ko yari anasanzwe yiga aho ngo akigera muri Kenya yahise ajya mu bizamini akabaona amanita anagana na 375/500 bigatangaza abantu bitewe nuko atari yarabonya akanya ko kwiga nk’abandi. John Gichuhi abana mu cyumba n’undi muntu na we ufite ubumuga ariko we akaba ari we umufasha mu kumuhumuriza amwereka ko nab o bashobora kugira icyo bimarira batagombye kujya mu mihanda gusabiriza. Iki John Gichuhi akunzwe gutumirwa mu nsengero zitandukanye zo mu gihugu cya Kenya kubwiriza abantu bumva ko batagira icyo bimarira bitewe n’ibibazo runaka baba bafite. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu