Ubukwe bwa Nambajimana wasezeye ku Bupadiri bwari agahebuzo-Amafoto

Ku wa 5 Ukuboza 2018 nibwo Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, yasezeye ku murimo w’Ubupadiri ku mpamvu yise ize bwite.

Padiri Nambajimana Donatien wari amaze imyaka isaga itanu ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti, yasezeye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 ariko inkuru isakara mu binyamakuru bitandukanye ku wa 5 Ukuboza.

Nyuma y’amezi atandatu asezeye ku mugaragaro ubupadiri, Padiri Nambajimana Donatien yakoze ubukwe ku wa 15 Kamena 2019, buba igitangaza aho we n’umukunzi we bagendeye mu modoka z’akataraboneka nkuko byasakaye mu itangazamakuru.

Nambajimana n’umukunzi we Souvenir Alphonsine basezeranye imbere y’Imana nyuma y’igihe kitazwi bari bamaze bakundana.

Aba bombi bari baramaze kuba abakirisitu mu Itorero Angilikani, bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo.

Padiri Nambajimana yagiye gusaba umugeni ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, bucyeye bwaho ku wa 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani.


Nambajimana Donatien n’umukunzi we bagiye mu modoka ikaze yo mu bwoko bwa Cadillac

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo