Ubujurire bwa Rusesabagina bwanzwe, arakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, rwatanze umwanzuro warwo ku bujurire bwa Paul Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rutesha agaciro ubusabe bwe rugumishaho icyemezo cya Mbere ko akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko uregwa n’u Rwanda ibyaha 13 by’iterabwoba, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ku wa 17 Nzeri 2020, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko ngo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Icyo gihe Rusesabagina yahise asaba ijambo avuga ko icyo kemezo akijuririye.

Ku wa 25 Nzeri 2020, uru rubanza rwongeye gusubukurwa humva ubwiregure bw’impande zombi ku bujurire yatanze ku mwanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyo gihe yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urw’Ibanze rwa Kicukiro rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse ko hari ingingo zindi zirengagijwe zirimo kuba afite uburwayi. Hari ku nshuro ya mbere Rusesabagina yitabye Urukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa mu rwanda kimwe n’uyu munsi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko nta kosa na rimwe ryakozwe ubwo yaburanishirizwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuko rwari rubifitiye ububasha kuko ngo aho yafatiwe ari mu ifasi yarwo.

Ku ngingo y’uko Rusesabagina atari umunyarwanda ko bityo adakwiye kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, Urukiko rwavuze ko kuba yarahunze agafata ubwenegihugu bw’u Bubiligi ngo bidakuraho ubwo yari afite bw’u Rwanda, kuko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yaretse ubwenegihugu nyarwanda.

Ikindi ngo ni uko amategeko ateganya ko nta muntu n’umwe ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nk’inkomoko ndetse ko ushatse kubutakaza abisaba mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze no mu nyandiko.

Rwavuze kandi ko ngo kuba mu iburanisha rya mbere yaranze kuvuga ko yemera cyangwa agahakana ibyaha, atari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibyaha akekwaho yabikoze, kuko ngo guceceka byemewe mu mahame mpuzamahanga.

Kuba Rusesabagina ngo yemera ko hari amafaranga yatanze ku mitwe y’iterabwoba, kuba hari Audio ngo yumvikanamo avuga ko atangije intambara ku Rwanda, urukiko rwavuze ko ari impamvu zikomeye zigaragaza ko yateraga inkunga imitwe y’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko ingingo zose Rusesabagina atanga ku byaha by’iterabwoba, ngo nta shingiro zifite, rushimangira imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Rwavuze ko ngo kuba yemera ko yagize uruhare mu ishingwa rya FLN, ari indi mpamvu igaragaza ko yari ashyigikiye ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda, aramutse arekuwe ashobora gutoroka akerekeza aho ngo yita ko ari iwabo, ariho mu Bubiligi. Ikindi ngo ni uko kurekurwa kwe byahungabanya ituze ry’abanyarwanda nk’umuntu ukekwaho iterabwoba.

Rwavuze kandi ko ngo kuba yitabwaho n’abaganga akavuzwa, kugeza n’aho ngo na we ubwe yemeza ko ntacyo agaya ku buvuzi ahabwa, ari impamvu igaragaza ko afashwe neza ku buryo abona ubuvuzi yifuza.

Ngo ni aho rwahereye ruvuga ko akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2020 mu gihe iperereza rigikomeje mbere y’uko iburanisha mu mizi ritangira.

Mu kwezi gushize, Callixte Nsabimana uzwi nka ’Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Bwana Rusesabagina.

Uyu ni umukuru wungirije w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yashinze umutwe wa FLN nk’ishami ryawo rya gisirikare, uwo mutwe wagabye ibitero byaguyemo abantu mu 2018 na 2019.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutanze uyu mwanzuro warwo wari utegerejwe na benshi ku bujurire bwa Paul Rusesabagina mu gihe umwe mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango we hamwe n’abana be mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, bavuze ko ibyo Paul Rusesabagina ari kuvuga muri iki gihe yafashwe ari ibyo ategekwa n’ubutegetsi.

Aba basubiyemo ko bemeza ko Bwana Rusesabagina yashimuswe akajyanwa mu Rwanda, bahakana uruhare rwe mu bitero byakozwe na FLN ku Rwanda bikicirwamo abantu.

Bwana Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bigendanye n’iterabwoba n’ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi, bishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN.

Muri iki kiganiro cyari kirimo abana batanu ba Bwana Rusesabagina, bavuze ko abanyamategeko yahitiwemo n’umuryango we bagerageje ariko leta y’u Rwanda yabangiye ko bamuburanira.

Umwe mu bakobwa be Anaise Kanimba yagize ati "Inshuro zose Gatera Gashabana [umwe mu bagize itsinda bamuhitiyemo] yashatse kujya kumureba ntibamwemereye kuko leta ifite abo yamuhitiyemo tutemera kuko batigenga."

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo